RFL
Kigali

Imigabo n'imigambi ya Bayera Nisha Keza umwe mu bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye intara y'Iburasirazuba -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2019 16:20
2


Bayera Nisha Keza ni umwe mu bakobwa icumi batorewe guhagararira intara y'Iburasirazuba, anabasha gutambuka ubwo hashakishwaga abakobwa 20 bagombaga kwerekeza mu mwiherero uzavamo umukobwa umwe uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.



Bayera Nisha Keza yatangarije Inyarwanda.com ko avuka mu Ntara y'Uburasirazuba mu karere ka Nyagatare ari naho aba. Uyu mukobwa ahatanye n'abandi 20 basigaranye mu irushanwa hashakishwamo umwe uzegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019. Mu kiganiro na Inyarwanda uyu mukobwa yatangaje byinshi ku mushinga afite yashyira mu ngiro aramutse abaye Nyampinga w'u Rwanda.

Yabwiye Inyarwanda.com ko umushinga cyangwa intego yihaye ubwo yinjiraga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ari ugukangurira abana kuvumbura impano zabo bakiri bato kugira ngo babeho bazi ibyo bashoboye gukora. Aha avuga ko usibye gukangurira abana bakiri bato yanagerageza gukora ibiganiro n'ababyeyi bijyanye no kuba bareka abana bagakora ibyo impano zabo zibayoboyemo kurusha kubahatira kuba bakurikira ibyifuzo byabo nk'ababyeyi.

Miss Rwanda

Bayera Nisha Keza yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye intara y'Iburasirazuba

Mu rwego rwo gushyira mu ngiro uyu muhigo we asanga yafatanya n'inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y'urubyiruko na Minisiteri y'Uburezi, Art Ubuhanzi ndetse agakorana n'amashuri anyuranye mu rwego rwo guhigura neza umuhigo yihaye. Uyu mukobwa wambaye nimero 22 ni umwe mu bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda. Ibirori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda 'umwaka wa 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Rusororo muri Intare Conference Arena.

REBA HANO IKIGANIRO TWAIRANYE NA MISS KEZA NISHA BAYERA

<iframe width="914" height="514" src="https://www.youtube.com/embed/3iqd123pMrc" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitunga PACIFIQUE 5 years ago
    ibyuvuga nukuri kurinjye 100%
  • uwase janet5 years ago
    Imana imufashe apassing hama akore ibyo asabwa murakoza.





Inyarwanda BACKGROUND