Kigali

INYARWANDA TOP10: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya mbere cya 2019 zikunzwe mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/01/2019 12:26
3


Mu Rwanda abahanzi bakora ibishoboka byose ngo bashimishe abakunzi babo, inzira nziza yo gushimisha abakunzi b'abahanzi ni ukubaha ibihangano kandi byiza. Iyo abafana b'umuziki bakunze igihangano cyawe ntabwo ushobora kubiyoberwa cyane ko usanga cyigaruriye aho bacuranga indirimbo hose.



Guhera mu ntangiriro za 2019 tugiye gutangira kujya tubagezaho indirimbo icumi ziba zarakunzwe cyane yaba ku ma radiyo, utubyiniro n'ahandi hose bacuranga indirimbo ndetse n'abantu bakazisaba. Iyi gahunda INYARWANDA yayitekereje nk'ikinyamakuru cyibanda cyane ku myidagaduro cyane cyane cyifuza guteza imbere ibihangano by'abahanzi nyarwanda by'umwihariko umuziki w'abanyarwanda, izajya ikorwa buri cyumweru.

Mu cyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2019 nyuma y'uko Inyarwanda.com itoranyije indirimbo zacuranzwe cyane ku ma radiyo, mu tubyiniro n'ahandi bacuranga indirimbo z'abahanzi babanyarwanda twahisemo kubatoranyiriza indirimbo icumi z'icyumweru arizo twise "Inyarwanda Top10". 

Inyarwanda Top 10

Inyarwanda Top10 mu cyumweru cya mbere cy'umwaka wa 2019

Usibye izi ariko kandi hasi twashyizeho indirimbo zitabashije gutorwa mu icumi za mbere ariko zikomanga kimwe n'indirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru ngo abantu bazumve bityo mu cyumweru gikurikira ntawamenya hari igihe zakwinjira mu ndirimbo icumi zikunzwe ku Inyarwanda.

INYARWANDA TOP10 (Icyumweru cya mbere cya 2019):

1. Fine girl by The Ben

2. Ribuyu by Dj Marnaud FT DJ Pius

3. Igitekerezo by King James

4. Blocka by Bruce Melody

5. Wimfatanya n'isi by Zizou Al Pacino ft All Stars

6. Si belle by Yvan Buravan

7. Ikinyarwanda by Riderman ft Bruce Melody

8. Ina Million by Safi Madiba ft Harmonize

9. Tuza by Allioni ft Bruce Melody

10. Komeza unyirebere by Charly na Nina

INYONGEZO (BONUS)

Ubanza ngukunda Remix by Uncle Austin

Turn Up by Urban Boys ft Babo

Stamina by Dj Miller Ft Social Mula

Urugero by Butera Knowless

Uburyohe by Charly na Nina

Bihwaniyemo by Peace Jolis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Teta6 years ago
    Fine girl ni isi yuzuye pe ..The ben numuhanga sana ..namuburiye izina namuha
  • Claire6 years ago
    The Ben arabikwiriye byo. Komeza utere imbere The Ben. You deserve it
  • Sifa 6 years ago
    Wibagiwe ma vie ya social mula



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND