Yvan Buravan ni umuhanzi umaze kubaka izina mu mitima y'abakunzi ba muzika cyane cyane hano mu Rwanda. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu minsi ishize yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes cyamuhesheje kwegukana ibihumbi icumi by'amayero ndetse akanafashwa gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika.
Ubwo abategura iri rushanwa bateguraga gahunda ya Yvan Buravan bamumenyesheje ko azahaguruka i Kigali hagati muri Gashyantare 2019 agatangira ibi bitaramo byitezwe ko bizarangirira i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2019. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko uyu muhanzi agomba kugenda agiye kuko agomba gukora ibi bitaramo atagaruka mu Rwanda kugeza igihe agarukiye mu gihugu.
Yvan Buravan akimenyeshwa iyi gahunda yasabye abategura Prix Decouvertes ko bamuha akanya mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yaza mu Rwanda kwifatanya n'abandi banyarwanda muri iki gihe cy'ingenzi cyane ku banyarwanda. N'ubwo cyari icyemezo gikomeye yafashe, Yvan Buravan asanga cyari gikwiye kandi yishimiye ko abategura Prix Decouvertes babimwemereye nk'uko tubikesha uyu muhanzi mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com.
Yvan Buravan yafashe icyemezo gikomeye cyo gusaba abategura Prix Decouvertes ikiruhuko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo agaruke mu Rwanda kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe
Yvan Buravan yagize ati "Bari baramenyesheje amatariki y'agateganyo nzahagurukiraho ntangira ibitaramo byo kuzenguruka ibihugu binyuranye bya Afurika, ibi bitaramo nzabikora ku buryo nzagumayo nkazenguruka Afurika ntagarutse mu Rwanda kugeza ibitaramo birenga icumi mbirangije, aha rero nabasabye ko banyemerera bagakuramo icyumweru cyo Kwibuka Jenosisde yakorewe Abatutsi nkazakimara ndi mu Rwanda kandi baranyumvise, dufitanye inama muri iyi minsi ari nayo izemerezwaho ingengabihe y'ibitaramo byanjye ariko icyifuzo cyanjye baracyakiriye kandi kigomba kubahirizwa."
Yvan Buravan byitezwe ko namara kumenya gahunda y'ibitaramo bye akomeza imyiteguro dore ko yanayitangiye hakiri kare akazahaguruka mu Rwanda hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2019 atangira ibi bitaramo bizahera aho ingengabihe ari buhabwe muri iyi minsi izatangirira. Muu bitaramo bya Yvan Buravan azaba acurangirwa n'abacuranzi b'abanyarwanda banamufashije mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere 'The Love Lab' ari nabo bamaze igihe bakorana.
REBA HANO INDIRIMBO SI BELLE YVAN BURAVAN AHERUKA GUSHYIRAHANZE
TANGA IGITECYEREZO