Kigali

Ikiganiro na Cyiza Emmanuel wa Inyarwanda.com wafotoye Mwiseneza Josiane ifoto idasanzwe isa nka Logo ya Miss Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/01/2019 14:39
11


Mu birori byo gutora abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, Cyiza Emmanuel wa Inyarwanda.com yafotoye Mwiseneza Josiane ifoto idasanzwe iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5/1/2019 i Gikondo kuri Expo habereye igikorwa cyo gutora abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019. Abakobwa 37 ni bo bari barimo guhatana batoranywamo 20 ba mbere barimo Mwiseneza Josiane wagaragarijwe ko akunzwe cyane n’imbaga y’abakurikirana iri rushanwa. Uyu mukobwa yabonetse mu bakobwa 20 ba mbere bitewe n’uko ari we mukobwa watowe cyane kurusha abandi bose mu matora yabereye ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.

Ubwo aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda biyerekanaga imbere y’akanama nkemurampaka, abafata amafoto b’ibitangazamakuru binyuranye n'abikorera ku giti cyabo bafotoye amafoto anyuranye, gusa ifoto iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yaba mu Rwanda no muri Diaspora Nyarwanda ni ifoto ya Josiane Mwiseneza yafotowe na Cyiza Emmanuel wa Inyarwanda.com. Ni ifoto idasanzwe dore ko uyitegereje neza udashobora kuyitandukanya na Logo ya Miss Rwanda.

Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane ubwo yatambukaga imbere y'akanama nkemurampaka. Ifoto: Cyiza Emmanuel

Kuri ubu iyi foto iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga aho hari abari kuvuga ko kuba iyi foto ya Mwiseneza Josiane isa neza nka Logo ya Miss Rwanda (ikirango cya Miss Rwanda) ari ikimenyetso gishimangira ko uyu mukobwa ari we ugomba kuba Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019. Hari n’abadatinya kuvuga ko Logo ya Miss Rwanda yakorewe rwose Mwiseneza Josiane bagendeye kuri iyi foto ya Inyarwanda.com kuko ngo kuva iri rushanwa ryabaho ni ubwa mbere habonetse umukobwa usa nka Logo ikoreshwa muri iri rushanwa. Icyakora hari n'abarimo kuyiyitirira bakavuga ko ari bo bayifotoye.

Mwiseneza JosianeMwiseneza Josiane

Ibitekerezo abantu banyuranye bari gutanga kuri iyi foto

Ibi byatumye twegera Cyiza Emmanuel umusore ukiri muto wafotoye iyi foto idasanzwe tumubaza uko yagize igitekerezo cyo kuyifata n’uburyo yayifashemo. Yadutangarije ko atari Mwiseneza Josiane wenyine yafotoye ifoto nk’iyi, gusa ngo ifoto yafotoye uyu mukobwa ufite abafana benshi cyane muri Miss Rwanda 2019, ni yo yahuye neza nka Logo ya Miss Rwanda. Ngo akimara kuyifotora ntiyabyitayeho cyane, gusa ngo amaze kuyitegereza neza yasanze ari ifoto idasanzwe koko. Mu magambo ye yagize ati:

"Ubundi ntabwo ari Josiane Mwiseneza nafotoye iriya photo gusa aciye hariya kuri logo ya Miss Rwanda kubera ko ari ho abakobwa bacaga bamaze kusubiza ibibazo. Nafotoraga bageze hariya, gusa sinabyitayeho cyane nyohereza muri groupe (WhatsaApp group ya Inyarwanda.com), nayoheje hamwe n’andi mafoto numvaga ko ari meza maze gufotora. Gusa urebye andi nafotoye nta yindi byahuye nk’uko kuri uyu mukobwa byagenze."

Cyiza Emmanuel

Cyiza Emmanuel wafotoye ifoto iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga

Cyiza Emmanuel yasobanuye ubuhanga yafotanye iyo foto anavuga uko yakiriye kuba iyi foto iri kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bagashimira cyane uwayifotoye. Yavuze ko yafotoye iyi foto akayitondera cyane mu rwego rwo gufasha abantu kumenya ukuri dore ko ngo hari abo yari yumvise bavuga ko Mwiseneza Josiane asa nka Logo ya Miss Rwanda. Ngo byamuteye gufotora Mwiseneza Josiane ahagaze neza kuri iyi logo kugira ngo abantu baze kureba neza hanyuma bemeza cyangwa se bahakane iby'uko uyu mukobwa asa nk'iyi Logo.

Cyiza Emmanuel yagize ati: “Ntabwo byangoye kuyifata kuko nashyize camera muri High speed mfotora amafoto menshi. Maze mpitamo iyo nashakaga. Kuba ifoto iri kuzenguruka hose biranshimishije gusa sintekereza ko ari uko ari yo nziza yafotowe muri Miss Rwanda ahubwo ni uko abantu batekereza ko iriya logo yakorewe uriya mukobwa (Mwiseneza Josiane). Hari hakenewe rero ubibereka then ubibonye akabyemeza cyangwa akabihakana hatitawe ku byavuzwe gusa ko asa na logo.”

Cyiza Emmanuel

Cyiza Emmanuel umukozi wa Inyarwanda Ltd mu ishami rya Inyarwanda Pictures avuga ko yatangiye gufotora nyuma yo kubyiyumvamo nk’impano, nyuma bimuha amahirwe yo kubyiga. Ati: “Nabitangiye ari ukubikunda ariko kubikunda byatumye mbona amahirwe yo kubyiga muri Africa Digital media Academy (ADMA) ishuri ry'Abanyamerika riri ku Kicukiro.” Twamubajije inzozi afite mu mwuga wo gufotora adusubiza muri aya magambo: “Inzozi mfite ni nk’iz’undi muntu wese ukunda cyane ibyo akora harimo kugera kure muri Photography ndetse no kugeza kure photography yo mu Rwanda.”

Twabibutsa ko Mwiseneza Josiane uri guhabwa amahirwe n’abatari bacye muri Miss Rwanda 2019, yaraye abonetse mu bakobwa 20 ba mbere bajya mu mwiherero uzavamo Miss Rwanda 2019. Yiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba aboneka mu bakobwa 6 bayihagarariye. Yamamaye cyane nyuma y’aho avuye iwabo ku Nyundo n’amaguru akitabira ijonjora ryabereye i Rubavu ku Inzozi Beach Hotel aho yari anafite ibikomere ku mano. Ni umukobwa ushyigikiwe by’ikirenga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ndetse kugeza ubu hari n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda bamaze kumukoraho indirimbo.


Mwiseneza Josiane ubwo yari ari imbere y'akanama nkemurampaka. Ifoto: Cyiza

Cyiza EmmanuelCyiza Emmanuel

Cyiza Emmanuel afite inzozi zo kugeza kure 'Photography' yo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyampinga6 years ago
    Afite taille nkiha Michel Obama Nta cellulite zi mwuzuyeho Umukobwa wa koze sport Nuyu nuyu mama Nuyu nuyu dushaka Uri nyampinga Muri miss World uzatumgurana nkumwe wo muri Ghana 2015 wabaye igisonga Bameze kimwe naho abo biyujuje Mukorogo zikabatera ibiribori ni ibibuno birinyuma Wapi wapi uyu wumutse ni we nshaka❤️❤️💫💥🌟
  • Simple6 years ago
    Uwo musore numuhanga mwakoze kumwegera nanjye ibyiyifoto byari byancanze pe! Wagira yamusabye guhahagarara aramutegura mbeseeeee ....! Ibya Josiane byose biri kwikora no muri iyo photo yarangije kwambara ikamba na log ayiha amaguru yaburaga!!!
  • David6 years ago
    ADMA oyeee
  • Bagaragaza Didier6 years ago
    najye ndamushyigikiye peee akwiye ikamba
  • Dative6 years ago
    Uyu rwose niwe twari dutegereje
  • alphonse6 years ago
    cyiza niyamamare kbx azi gufotora sana
  • Gad6 years ago
    Keep it up brother, akazi kose komeza inzozi zawe musaza
  • kwibuka 6 years ago
    #cyiza congs kbs adma mu kazi kose🦋
  • Ndayizeye Meta6 years ago
    Niwe ukwiye kuba Nyampinga pe. Mwiseneza ndabona ntanumwe babiburana pe. Atabaye Nyampinga namenya KO mwisi akarengane katazashira.
  • Manirafasha Jean Damascene6 years ago
    Nikobiri turamushyigikiye twese kbs
  • nziza beby6 years ago
    Mubyukuri uyu mukobwa mwiseneza yazanye umugisha muri miss rda, gs uyu mujama Emmanuel nawe nisi kbsa, bonne chance mukibwa mwiza.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND