RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Mwiseneza Josiane mu bakobwa 20 berekeje mu mwiherero, Menya abatsinze-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/01/2019 22:50
8


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigeze mu mahina! Abakobwa 37 b’ubwiza, umuco n’uburanga bahagarariye Intara 4 n’Umujyi wa Kigali bahataniraga kwisanga muri 20 bajya mu mwiherero w’ibyumweru 2 i Nyamata mbere y'uko havamo Nyampinga n'ibisonga bizaba bimugaragiye, muri aba 20 berekeje mu mwiherero harimo Mwiseneza Josiane watowe cyane.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019, amateka mashya yanditswe abakobwa 20 bakomeza mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, 17 basezererwa mu irushanwa batyo. Ni mu birori bikomeye byabereye i Gikondo kuri Expo Ground mu karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Abakobwa 20 batoranyijwe uyu munsi, bazavanwamo batanu mbere y’uko umwiherero urangira, ni ukuvuga ko mu cyumweru cya nyuma cya Bootcamp hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Abakobwa 15 basigaye ni bo bazatoranywamo umukobwa uhiga abandi yambikwe ikamba mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019, bibere muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Reba hano abakobwa bahataniraga imyanya 20 yo kujya mu mwiherero ndetse n'ababashije gukomeza mu mwiherero;

1.    Uwase Muyango Claudine (YAKOMEJE)

2.    Uwimana Mucyo Triphine 

3.    Uwase Nadine

4.    Ishimwe Bella

5.    Igihozo Mireille

6.    Tuyishimire Cyiza Vanessa (YAKOMEJE)

7.    Umutoni Grace 

8.    Munezero Adeline

9.    Ricca Michaella Kabahenda (YAKOMEJE)

10.  Mukunzi Teta Sonia (YAKOMEJE)

11.  Gakunda Iradukunda Prayer

12.  Mutoni Queen Peace

13.  Niyonsaba Josiane (YAKOMEJE)

14.  Teta Fabiola

15.  Higiro Joally (YAKOMEJE)

16.  Uwase Sangwa Odile (YAKOMEJE)

17.  Mutoni Deborah

18.  Murebwayire Irene (YAKOMEJE)

19.  Umurungi Sandrine (YAKOMEJE)

20.  Mutoni Oliver (YAKOMEJE)

21.  Uwihirwe Yasipi Casmir (YAKOMEJE)

22.  Keza Nisha Bayera (YAKOMEJE)

23.  Teta Mugabo Ange Nicole (YAKOMEJE)

24.  Umukundwa Clemence (YAKOMEJE)

25.  Tuyishime Vanessa

26.  Igihozo Darine (YAKOMEJE)

27.  Ibyishaka Aline

28.  Uwihirwe Roselyne

29.  Uwicyeza Pamella (YAKOMEJE)

30.  Mwiseneza Josiane (YAKOMEJE)

31.  Umutesi Nadege 

32.  Meghan Numwiza (YAKOMEJE)

33.  Inyumba Charlotte (YAKOMEJE)

34.  Uwase Aisha

35.  Gaju Anitha (YAKOMEJE)

36.  Mugwaneza Emelyne

37.   Niyonshuti Assoumpta

Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bibere i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy'imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo. Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019 azahembwa 800,000Frw buri kwezi, imodoka nshya ndetse agirwe na Brand Ambassador wa Cogebank. Umukobwa uzaba igisonga cya mbere cya Miss Rwanda azahabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda (1,000,000 Frw), mu gihe igisonga cya kabiri we azagenerwa amafaranga n'ibihumbi magana atanu (500,000Frw).

Miss Rwanda 2019Miss Rwanda 2019Miss Rwanda 2019Miss Rwanda 2019Miss Rwanda 2019

Ibyishimo ni byose ku bakobwa 20 bakomeje

REBA HANO UKO IKI GIKORWA CYAGIYE KIGENDA UMUNOTA KU WUNDI

REBA HANO UBWIZA BW'ABAKOBWA 20 BAKOMEJE BARIMO NA MWISENEZA JOSIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niwe5 years ago
    Mwiseneza azaba miss world ,iri ryo yaritsinze.
  • bb5 years ago
    josiane arabikwiye nyampinga umwe ukwiye ikamba
  • Vanessa5 years ago
    Nyampinga yarifitemo abajura 2 bibikotozi Igikotozi cya hambavu cyibye amajwi ndetse nu umushinga Uwabimushutse niwe wamuhemukiye cyane Maze Vanessa nawe abonye ariyo mayeri ari gukoreshwa Ati natanzwe gusa we amahirwe ye nti yibye umushinga Wu umwana wi imbabare Kuko nawe aba akubitiwe ahareba inzega nka Deborah Ibi bibahe isomo Nubwo cyiza wowe watambutse usibyeko muti kata utari le grand nka Deborah Kuko mwaratwumije cyane Tuzabirahira miss 2019 Gusa kwiba nizereko muhita mu bicikaho Ikorana bubingwa ryaraje Kata zose mwakora nizo babashyigikiramo Mugahita mujye mu menya ko twazibonye neza Gusa nkwifurije amahirwe Ntuzongere kwiba dore uri muto Ubujura bwose ni bumwe Buriya nta wuzongera ku kwizera nka kera Bonne chance kuri mwese Ikamba rizatahe kuwurikwiye Nta buriganya bundi buje Nahariya mu giye mu menye ko 👀 ahari witware neza Utaza kongera kwinera mu mateke Kandi wari ucitse rwambutse Dufite uko tubimenya
  • nshimiyimana5 years ago
    Mwiseneza josianne ararikwiye ririya kamba rya nyampinga.
  • SEKABANZA Prosper5 years ago
    BYIZA CYANE KO ABAGIYE MU MWIHERERO HABONETSEMO MWISENEZA Josiane, mbese ko ku ikoranabuhanga nkiri umuswa mwamfasha kumenya ukuntu natanga ijwi ryanjye kuri Josiane ko mwemera cyane? Njye nabonye ari umwe mu bakobwa u rwanda rukeneye! MURAKOZE.
  • Ibitekerezo5 years ago
    Muraho. Mubyukuri gutora Josiane bizaba nkuko abongereza batoye BREXIT: ntibari Bazi ingaruka zabyo: Gutora Josiane rero nka Miss Rwanda 2019 bizaba bibaye nka BREXIT. Azatorwa hano gusa, naramuka agiye guhagararira U Rwanda muzambwira: hari byinshi atujuje.
  • Nzitunga 5 years ago
    Josine mwiseneza araje abakorere ikosora, SO Nmwana wifitiye icyizere kandi ararikwiyepeee!
  • Bizy Gaby5 years ago
    Uyu Mwiseneza Josiane 1) umushinga we uri mu cyerekezo cya Leta, ugereranyije n'imyaka ye, biragaragara ko akurikirana umunsi Ku mundi,ubuzima /gaunda ya Leta.Agizwe Miss yazagirira abanyarwanda akamaro.Yazabamo n'umuyobozi ubereye u Rwanda 2)Yifitemo indangagaciro z'umuco Nyarwanda 3)Yigiriye icyizere urebye naho aturuka donc,azi gufata icyezo 4)Ubwiza afite buragaragaza kubaha umuco (Nta mukorogo) 5) Imisubirize ye ubwenge, umuco,ubuhanga n'ubushishozi 6)Icyongereza arakizi kuko kirumvikana,yego so intyoza muri cyo, kuko sirwo rurimi rwe rwa buri munsi, uwamuha uburyo bwo kukivuga buried gihe yakirusha bariya bakobwa bosee





Inyarwanda BACKGROUND