Kigali

Umunyamakuru Clarisse Uwineza wa RBA yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo muri 2018 birimo no gusimbuka urupfu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2018 19:06
18


Iyo umwaka urangiye abantu batangiye undi, buri wese aba afite byinshi ashimira Imana n’ibyo ayisaba kuzamukorera mu mwaka mushya. Umunyamakuru Clarisse Uwineza ukorera Radio Rwanda yashimiye Imana yamurinze mu bihe bikomeye yanyuzemo muri 2018.



Mu butumwa yanyujije kuri Facebook ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 31/12/2018, Clarisse Uwineza uzwi cyane nka Clara Uwineza yabaye nk’uwiruhutsa kuko umwaka wa 2018 urangiye dore ko wamubereye umwaka w’amarira menshi, urugamba rukakaye ndetse agasimbuka imfu nyinshi. Yavuze ko umwaka wa 2018 wamubereye ikosi rikomeye, icyakora ngo yawukuyemo isomo rikomeye. Yagize ati:

"Amarira menshi cyane, urugamba rukakaye, kunanirwa k'umutima n'umubiri, gusimbuka imfu nyinshi, 2018 wambereye ikosi njye n'abahungu banjye. Sinkuvumye kuko mu byago wantezaga ni bwo namenye ko ndi umunyembaraga kandi ntahungabanywa n'imiraba uko yaba ikaze kose."

Clara Uwineza

Clara Uwineza yakomeje agira ati: "Uwiteka wambayemo, urandwanirira, umbera intsinzi, nanjye ndakwihaye ngo nkomeze mbe Tabernakulo y'iteka, kugera ubwo uzaza gufata roho yanjye. Mwarakoze mwese abanshyigikiye, njye n'abahungu banjye 2, n'abantereye umuvuno ku rugamba mwese, ndanyuzwe. (Ndabakunda Imana Ikandusha)."

Clara Uwineza

Ubutumwa Clara Uwineza yanyujije kuri Faceook

Clara Uwineza

Clara Uwineza yashimye Imana yamurindiye abana anaboneraho kubifuriza umwaka mushya muhire

Clara UwinezaClara UwinezaClara Uwineza

Clara Uwineza arashima Imana yabanye nawe muri 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyonsenga EMMY5 years ago
    natwe abakunzibawe dushiye IMANA yakurinze ikakuneshereza urugamba rwarirugukomereye
  • Ndacyayisenga Innocent5 years ago
    Karara Mwiza Nibantakugoye Wampa Nomero Yawe
  • Nduwayo emmy5 years ago
    Crara ndagukunda cyane ariko narakubuzepe ariko nasakaga kuzakusura nkuzaniye isake ariko ikigari nahonzi uzamagare 0738866510/0789284777 uzihangane uhamagare
  • Evabro musanze5 years ago
    Uyu munyarwandakazi nimwiza peee yanyoye amata
  • NYIRASHIKAMA Joselyne4 years ago
    IMANA YAGUTABAYE ISHYIRWE HEJURU.NSENGERA NGOSWE N'INTAMBARA NK'IZO.
  • EMMY4 years ago
    Ntaho imana itakura umuntu nawe yaragutabaye,ngaho tumushime.
  • Ndiyunguye cloude4 years ago
    Dukomeze kwirinda covid19 twambara agapfukamunwa dukaraba intoki namazimeza nisabune
  • Mutuyimana jean de lapaix4 years ago
    Mana warakoze wowe warinze #uwineza guhera 2018 kuryeza ntanubu komeza umurinde
  • Eric Ngabonziza4 years ago
    Clara ndagukunda cyane kubwurukundo udukunda imana ikakusha ntuwema kuduha ibiganiro byiza kd bidufasha kubana neza nimiryang yacu; navugaga umufasha nabana. Tugakomeza kugendana niterambere. Imana ige ikomeza igukubire 7 n'umuryango wae!!! Ngewe nuko ntaz niwanyu nagusura pe! Ndagukunda cyane
  • MANIRIHO EMMY4 years ago
    natwe abakunzibawe muri narungu twongeye gushima imana
  • Ni Dominique 3 years ago
    Turagukurikira tugushimiye inama nziza utanga imana iguhumugisha
  • NIZONTERA Venuste3 years ago
    NDAGUSUHUJE Mama clara
  • MANIRAFASHA danael3 years ago
    mana urakomeye kuko ufite urukundo ruhebuje udukund warakoze kurinda uwineza muvand unsejyer bizinesi najyiye izamberenziza uwiteka aduhire
  • TWIZERIMANA J M V2 years ago
    IMANA IYO SHATSE KURENGERA NAWE IGISHA NAMA
  • USENGIMANA silliyoni1 year ago
    KOMEZA USENGE IMANA IYO URIMUBYAYO NAYO IBAMUBYAWE TURAKWEMERA CYANEEEE!!!!
  • Noheri etienne 1 year ago
    Kandi imuhorehafi mubihebyose
  • N. Blessing 10 months ago
    Tugushimira inama uduha . Njye nifuza ko wampaye nimero bakuoherezaho ibibazo basaba inama Habaye Hari uyife yayimpa. Murakoze ndabashimiye
  • nahayo pierre2 months ago
    mwiriwe neza clara .ndifuza kukubaza abantu barikumbwira at kontararongora nintora umugore bizangora kandi aho gucyisha mpabon ngirinama



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND