Kigali

MISS RWANDA2019: Uburyo bwo gutora bwahindutse, amatora agiye gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 20:11
13


Miss Rwanda2019 ni irushanwa rihuza abakobwa baba bahatanira ikamba ry'umukobwa uhiga abandi banyarwandakazi mu buranga ubwenge n'umuco. Kuri ubu intara zose zamaze kubona abakobwa bazihagarariye muri iri rushanwa rigeze ahakomey aho abakobwa bose bagomba guhatanira itike izabajyana mu mwiherero.



Ubusanzwe abakobwa bose baba bahagarariye intara zose z'u Rwanda bahatanira itike ibajyana mu mwiherero. Irushanwa ryo gushakisha abakobwa bazajya mu mwiherero ryitezwe ku wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2019. Umukobwa uzaba yatowe cyane akazahita atsindira itike yo kwerekeza mu mwiherero ntazindi mpaka.

Nk'uko abategura Miss Rwanda babitangaje kuri ubu amatora ntabwo azongera gukorwa abantu bohereza ubutumwa bugufi, ahubwo kuri iyi nshuro abantu bazajya bakora Like ku mafoto y'abakobwa bashaka gukora yaba kuri Instagram ndetse na Facebook bityo umunsi wo gutora abajya mu mwiherero nugera bakazateranya amajwi bagendeye ku ifoto yakunzwe cyane. Umukobwa uzagira Likes nyinshi azahita yerekeza mu mwiherero uzitabirwa n'abakobwa 20 nta yandi mananiza.

Miss Rwanda

Abakobwa 37 bahawe nimero

Byitezwe ko abakobwa bazashakishwamo 20 bajya mu mwiherero bazatorwa tariki 5 Mutarama 2019 mu ihema ry'ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu gihe amarushanwa azatanga Nyampinga w'u Rwanda yo azaba tariki 26 Mutarama 2019 mu birori bizabera i Kabuga ku Intare Arena, icyumba cy'imyidagaduro kiri mu nyubako ya FPR i Rusororo.

Ubu buryo bwo gutora buzakoreshwa gusa mu ijonjora rishakisha abajya mu mwiherero nk'uko Inyarwanda.com ibikesha abategura Miss Rwanda. Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kumenyereza abanyarwanda gutora banyuze ku mbuga nkoranyambaga dore ko ari ibintu badakunze kwitabira kandi bikoreshwa mu ruhando mpuzamahanga.

Tora aba bakobwa unyuze kuri Facebook

Tora aba bakobwa unyuze kuri Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina 6 years ago
    TWIZERE KO MWISENEZA AZAZA MURI ABO 20 BAZAHATANA NTIMUZAMUKUREMO NGO NUKO ATURUKA MU MURYANGO UTIFASHIJE KUBERA AMARANGAMUTIMA YANYU MUBA MUSHAKA ABAKOMOKA MU MIRYAGO YIFASHIJE! NI UMUNYARWANDAKAZI WUJUJE IBISABWA
  • Makuza6 years ago
    Yoo mbese! Reka mbereke uko nabaye, ngiye gukora accounts nk’icyatanu maze zose nzitoreshe josiane! Bimbwiy’iki c🤷🏾‍♂️
  • JOHN MFASHINGABO6 years ago
    Ni byiza kbs
  • Olive kinyana6 years ago
    30
  • Olive kinyana6 years ago
    Gutora
  • MOSES CHABAN6 years ago
    Ntawundi Miss Ban Jojo 30 , ikindi kuki mutamufotora we
  • namahoro prisca6 years ago
    Ntoye Mwiseneza josiane no 30
  • Moses Agaba 5 years ago
    Ndagushyigikiye Pamella Uwicyeza urumwari wujuje ibyotwifuza
  • Moses Agaba 5 years ago
    Njye ndimo kuvuga ko ntora miss Rwanda 2019 ko nimero 29 Uwicyeza Pamella arashoboye kandi murinyuma.
  • Sifa5 years ago
    30
  • Karina 5 years ago
    30
  • Jocelyn5 years ago
    30
  • maombi Bigirimana 5 years ago
    Nkurikije ibyo naboneye muri iri rushanwa Mwiseneza josiane ndamwemera kabisa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND