Kigali

Dj Shooter yagiye i Kampala gucurangira ahitwa ‘The Nest Lounge’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2018 11:18
1


Umunyarwanda Murengera Norbert wamamaye nka Dj Shooter w’imyaka 24 y’amavuko yerekeje mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda agiye kujya avangavanga umuziki mu kabiri kitwa ‘The nest Lounge’ kazwiho gukoresha abakobwa beza.



Uyu musore ubarizwa muri 1k Entertainment yavuye mu Rwanda kuwa mbere w’iki Cyumweru yerekeza muri Uganda. Avuga ko yagiranye amasezerano na ‘The nest Lounge’ yo kujya avangavanga imiziki isusurutsa abakiriya b’aka kabari. Dj Shooter yari amaze iminsi mu Rwanda aho yifashishijwe mu gususurutsa ibitaramo bya Dj Pius yamurikiyemo alubumu n’ibindi.

‘The nest Lounge’ ni akabari gaherereye mu mujyi wa Kampala mu gace ka Kyaliwajana.  Dj Shooter ni umunyarwanda umaze kuba ikirangirire mu kuvangavanga imiziki y’abanyamuziki bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’abandi barimo The Ben wo mu Rwanda ndetse na Fik Fameika wa Uganda.

Dj Shooter [Uri hagat] yagiye gucurangira i Kampala.

Uyu musore yakoze mu bitaramo bitandukanye birimo: Blanket and Wine 2018 iba buri mwaka ikabera muri Uganda; yakoze kandi mu bitaramo by’i Kigali nka: My 250 Concert yarimo Tekno wo muri Nigeria, Rwanda Fiesta yarimo Diamond Platnmuz, Kigali Fashion Week 2016. Niwe kandi wateguye igitaramo kitwaga ‘I’m a turn table’ cyahuje aba Dj’s bose bo muri Kigali.

AMAFOTO:

Ni akabari kazwiho kugira abakobwa beza muri Uganda.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tharcisse6 years ago
    Niwe dj nzi urenze atari yabona amahirwe yo kumenyekana ariko ubwo mubigiyemo bizacamo kbsa mukomeze kumuha iyo surpot pe kd turabemera



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND