RFL
Kigali

Miss Bahati Grace yemeye ko afite umukunzi mushya nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2018 16:47
2


Mu minsi ishize nibwo Bahati Grace Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2009 yatandukanye na K8 Kavuyo umuraperi babyaranye umwana wabo w'imfura, Uyu mukobwa kuri ubu wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutangaza ko afite umukunzi mushya bari mu rukundo rukomeye.



Kuva Bahati Grace yatandukana na K8 Kavuyo ntabwo yigeze yongera kugaragaza ubuzima bwe bw'urukundo cyangwa umusore bari mu rukundo, uyu musore niwe wa mbere ukundanye na Bahati Grace. Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "Yangiriye uyu mwaka mwiza.."

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wabonye ifoto Bahati Grace yakurikije amagambo ataka uyu musore bakundana  mushya yabajije Miss Bahati Grace niba koko uyu musore baba bari mu rukundo. Bahati Grace yagize ati "Yego, niwe ..." Twifuje kumenya amakuru menshi kuri uyu mukunzi wa Bahati Grace icyakora ntibyakunda kuko uyu mukobwa nta byinshi yigeze ashaka gutangaza.

Bahati

Bahati Grace n'umukunzi we mushya

Uyu ni we musore wa mbere uvuzweho kuba akundana na Miss Bahati Grace nyuma y’igihe gishize atandukanye na K8 Kavuyo babyaranye. Uyu muraperi na we yahise abona undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia ndetse na we bakaba bafitanye undi mwana yise Zion Iliza Muhire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amen5 years ago
    Bahati bravo!!! Bravo!!! nukuri ndanezerewe Ko imana iguhojeje amarira Imana ikugende imbere mu rukundo Murabona ukuntu muberewe Ntihazagire satani ibizamo Love u sisterđź’•
  • kevin5 years ago
    uyu musore ndamuzi bana bamwita Murekezi Pacifique





Inyarwanda BACKGROUND