Isimbi Noeline ni umwe mu bakobwa barenga ijana bashakishaga itike yo guhagararira intara y'Iburasirazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda2018, uyu mukobwa kimwe nuko byamugendekeye i Musanze ubwo yajyaga gushaka uko yabona itike yo guhagararira intara y'Amajyaruguru avamo kubera kutageza ibipimo by'uburebure.
Uyu mukobwa amaze kuvamo yaganiriye na Inyarwanda.com adutangariza ko n'ubwo atabashije gukomeza mu irushanwa bitamuciye intege z'umushinga afite wo gukangurira urubyiruko kwirinda ubucuruzi bukorerwa abana b'abakobwa. Ucyumva umushinga w'uyu mwana w'umukobwa wahita wibaza impamvu ariwo mushinga yahisemo.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Isimbi Noeline yatangaje ko ku myaka icyenda ari bwo yavuye iwabo i Rwamagana aza i Kigali atangira ubuzima bwo kuba mayibobo, aha akaba yarakoreye mu Kiyovu cy'abakire, aha yahakoreye imyaka ibiri bitewe n'uko yakuze nta rukundo rw'ababyeyi afite yewe abona ntawe umwitayeho. Yaje i Kigali aje gushaka amaramuko. Isimbi yiyemerera ko yafungiwe ahantu hanyuranye kandi henshi muri icyo gihe.
Ubwo yari afite imyaka 11 Isimbi yaje gufatwa ajyanwa mu kigo ngororamuco cy'abana bo ku muhanda i Musanze, aha akaba yarahavuye afite imyaka 13. Ibyo yabonye mu myaka yari afite uyu mukobwa wari ukiri umwana byatumye yigira inama yo guhunga u Rwanda ngo ajye gushakisha hanze yarwo. Yanyuze Uganda yerekeza muri Kenya agenda nk'impunzi yo muri Congo.
Isimbi Noeline ubwo yajyaga kwiyamamaza i Musanze ntabashe guhirwa agakurwamo na metero
Akigera muri Kenya naho ntiyorohewe kuko yaje gutabwa muri yombi amara amezi 9 yose afunze kubera kutagira ibyangombwa. Nyuma Isimbi avuga ko yaje kugarurwa mu Rwanda noneho ashaka ibyangombwa yerekeza atyo muri Kenya abifite ahamara indi myaka ine.
Nyuma y'iyi myaka yamaze muri Kenya yaje kwigira inama yo kujya muri Afurika y'Epfo aho yagombaga gushakira ubuzima bwiza nk'Uburayi bwa Afurika. Nairobi kugera muri Afurika y'Epfo uyu mwana w'umukobwa yakoze urugendo rw'amezi abiri mu modoka cyane ko nta byangombwa yanagiraga yagendaga akwepa akwepa ku mipaka. Muri iki kiganiro yatuganirije uko yageze muri Afurika y'Epfo agahurika agashakisha imibereho kugeza ubwo abonye akazi ko kubyina mu tubyiniro imbyino inaha zitwa ibimansuro.
Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda.com ko ubwo yari muri ako kazi yagiye ahura n'abana benshi barimo n'abanyarwandakazi bajyanwa hanze bijejwe ubukire ariko bagerayo bagahurika bityo ahitamo ko yagaruka mu Rwanda akaba umugabo wo guhamya ibyo yabonye agatera ingabo mu bitugu Leta mu kurwanya icuruzwa ry'abana b'abakobwa by'umwihariko nk'umuntu wabyiboneye n'amaso.
Isimbi Noeline umaze ibyumweru bitatu gusa mu Rwanda yabonye inzira nziza yo kunyuzamo uyu musanzu we ari ukwiyamamaza muri Miss Rwanda 2019 bityo yabona amahirwe yo gutambuka akabona aho anyuza ijwi rye cyane ko n'umushinga we wari uwo kurwanya igurishwa ry'abana babakobwa. Uyu mukobwa yari yirengagije ko yize amashuri ane gusa abanza mu gihe hasabwa umukobwa wize akarangiza amashuri yisumbuye. Gusa ngo inzira yose byari gusaba ngo ijwi rye ryumvikane yari kuzikoresha ariko ijwi rye rigatambuka. Uyu mukobwa yiyamamarije i Musanze bwa mbere ntiyabasha gutambuka kuko atagejeje metero basaba, nyuma yagerageje kujya i Kayonza naho metero imubana ikibazo ngo abe yanyura mu rihumye abategura Miss Rwanda.
Icyakora ngo n'ubwo byanze ntacitse intege, Miss Rwanda yari inzira imwe mu zo atekereza azanyuzamo ubutumwa ashaka gutanga ariko kuva yanze ngo agiye gutangira gukora ibiganiro bizacishwa ku mbuga nkoranyambaga byiganjemo ubuhamya bwe n'ubw'abandi bityo atangaze ubutumwa agenera urubyiruko n'abanyarwanda muri rusange.
Isimbi Noeline ubwo yiyamamazaga muri Miss Rwanda i Kayonza nabwo ntiyahiriwe
Abajijwe niba adateganya gusubira mu ishuri ngo yige, uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko akeneye kwiga ariko atasubira mu ishuri ahubwo ari gushaka uko yakwiga binyuze kuri murandasi (online) cyane ko ikoranabuhanga ryabikemuye.
Abajijwe uburyo ababyeyi be babayeho Isimbi Noeline wumvikana nk'utazi amakuru yabo dore ko yatangaje ko nyina aba i Rubavu aho yashatse undi mugabo mu gihe ise we aba i Rwamagana n'ubwo nta bushobozi afite yewe atagira n'aho aba wenda ngo abe yajya kuhamubariza. Gusa yizera ko Imana nimushoboza azongera agahura n'ababyeyi be batandukanye afite umwaka umwe gusa w'amavuko.
REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA ISIMBI NOELINE
TANGA IGITECYEREZO