RFL
Kigali

Babiri bagaruwe mu irushanwa ry’abanyempano ‘I’m the future’ rya miliyoni 22 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2018 9:51
2


Itsinda ry’abasore batatu ‘Bright 5 Singers’ ndetse n’umukobwa witwa Kagaju Ange Rita bagaruwe mu irushanwa rihuje abanyempano ‘I’m the future’ rigeze ku musozo. Baguruwe nyuma y’uko tariki 21 Ukuboza 2018 akanama nkemurampaka gatangaje Batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.



Producer David ukuriye Future Records ari nayo yateguye aya marushanwa, yatangarije INYARWANDA, ko Bright 5 Singers na Kagaju Rita bagaruwe mu irushanwa hashingiwe ku manota bagize binyuze mu babatoye kuri murandasi, avuga ko muri buri cyiciro hagenda hagarurwa babiri hashingiwe ku manota bagize.

Uko ari babiri bari basezerewe mu irushanwa. Yagize ati “Brights 5 Singers na Kagaju Ange Rita bagarutse, bagaruwe na ‘vote’ ziriya ‘battle’ zabo nta n’umwe bari bahisemo kuko akanama nkemurampaka tuba twabasabye abantu batandatu, abo yari yatanze ni bariya.

“Kubera ko rero yari ‘battle’ twahisemo gufata abari barushije abandi ‘vote’ muri bariya barushanyijwe. Bright 5 Singers yari yarushije Anick, na Rita yari yarushije Yvette. Abo nibo biyongereyeho,”. 

Bright 5 Singers bagaruwe mu irushanwa

Yavuze ko umunsi wa nyuma w’iri rushanwa uzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018, ibirori bizabera Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi bitanu bitanu (5 000 Frw), gutangira ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h:00’).

Tariki 22 Ukuboza 2018 nibwo Akanama nkemurampaka kagizwe na Ian [Kenya], Tonzi ndetse na Producer Nicolas kemeje ko Uwitwa Desire Mubogora, Niyitegeka Yayeli, Mugisha Lionel, Uwamahoro Janviere, ndetse na Gusenga M.France ari bo bakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.  

Irushanwa ‘I am the future’ rigamije kwagura no gushyigikira impano ziri mu bafite imyaka itandukanye. Ubu, rihurije hamwe abanyempano umunani bahatanira Miliyoni 15 Fw, uzegukana umwanya wa kabiri azahabwa miliyoni 7 Frw. Abaritegura bavuga ko rizakomeza kubaho uko ibihe bisumburana.

AMAFOTO:

Akanama nkemurampaka k'irushanwa 'i am the future'.

Mani Martin yatunguranye aririmba muri iki gitaramo.

Mugisha na Janviere.

Kagaju Ange Rita [Ubanza i bumoso] nawe yagaruwe mu irushanwa.

Irushanwa 'I'm the future' rimaze kugira abakunzi benshi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamanzi5 years ago
    Ibi bintu byo kugagarura abahanzi hanze ya stage ni bibi bishobora kubamo amanyanga, ntabwo bisukuye rwose birabatesha icyizere.
  • Chris5 years ago
    Nyamaraa dufite ikibazo gikomeye cya ruswaa. Nkubu David umva ibintu bidasobanutse ari gusobanura kdi amakuru ari hanze avuga ko nyuma y uko uwo mwana Rita Kagaju yanze kumusinyira contract (yo kuzamukoresha nyuma y irushanwa) aribwo bafashe umwanzuro wo kumukura mu irushanwa. None niba Kagaju yisubiriye akayisinya, niba David yocaye agasanga yararenganyije umwana akaba ahisemo kumugarura ntawamenya. Ariko ibyo kuvuga ngo ni abamutoye byo ni ikinyoma cyambaye ubusaa. RUSWA irica. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND