RFL
Kigali

VIDEO: Meddy akigera i Kigali yavuze ku kibazo cy'i Burundi anagaruka ku bukwe bwe n'indirimbo yakoranye na Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/12/2018 17:46
2


Umuhanzi Meddy kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukuboza 2018 ni bwo yageze mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo cya East African Party gitegerejwe tariki 1 Mutarama 2019. Akigera i Kigali yabajijwe ku kibazo cy'uko azajya kuririmba i Burundi, abazwa ku bukwe bwe n'umukunzi we yazanye i Kigali ndetse no ku ndirimbo ye na Diamond.



Meddy abajijwe iby'i Burundi, yabwiye itangazamakuru ko n'ubwo harimo ibibazo ariko we nk'umuhanzi ntakabuza agomba kuririmba bityo akaba yiteguye ko nta kibazo agomba kujya gutaramira i Burundi. Ku kijyanye n'ubukwe afite n'umugore we, Meddy yatangaje ko ari mu rukundo nta gahunda z'ubukwe ateganya. Abajijwe niba yaba yaje kwerekana umukunzi we mu muryango yirinze kugira icyo abitangazaho.

meddy

Meddy yazanye n'umukunzi we i Kigali

Meddy abajijwe ku ndirimbo bivugwa ko yakoranye na Diamond yatangaje ko yo iri gukorwa icyakora ntiyavuga niba yararangiye.

REBA HANO IKIGANIRO MEDDY YAHAYE ITANGAZAMAKURU I KIGALI

VIDEO: Eric Niyonkuru (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndahayo5 years ago
    mwanaye indirimbo zadainin
  • My Name Is Nkurunziza Rambert4 years ago
    Meddy Ndagukunda Uzagire Urugo Ruhire Naho Gukorana Indirimbo Na Diamond Komeza Ukore Kdi Byose Uzaherekezwe N,imana





Inyarwanda BACKGROUND