RFL
Kigali

Mbonyi, Serge na Mani Martin batunguranye baririmba mu gitaramo cy’irushanwa ‘I’M THE FUTURE’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2018 5:40
0


Abahanzi b’amazina azwi mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye ndetse na Mani Martin batunguranye mu gitaramo cy’irushanwa ‘I’m the future’ baririmbira abitabiriye umuhango wo gutoranya abanyempano batandatu bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018 kuri Hotel Milles Colines habareye igitaramo cyahuje abanyempano 12 bahatanye mu irushanwa ‘I’m the future’ bahataniraga kuvamo batandatu bakomeza mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyakan uryegukanye.

Bose baririmbiye abitabiriye iki gitaramo ari nako bahabwa amanota n’akanama nkemurampaka kagizwe n’umuramyi Tonzi, inararibonye mu muziki Ian[Wamamaye mu irushanwa Tusker Project Fame] ndetse na Producer Nicolas wafashishije benshi mu bahanzi Nyarwanda bakomeye muri iki gihe.   

Akanama nkemurampaka kahawe iminota icumi yo kwiherera bagakusanya amanota ya buri umwe wahatanaga mu iri rushanwa. Abari abashyushyarugamba muri iki gitaramo, batangiye kureba mu bitabiriye aho ibyamamare byicaye. Babonye Mani Martin, Israel Mbonyi ndetse na Serge Iyamuremye.

Serge Iyamuremye yahamagawe bamubwira ko bagiye kwifotozanya.

Bagiye bahamagara buri umwe ku rubyiniro bamubwira ko bashaka kwifotozanya nawe. Mani Martin ageze ku rubyiniro, abashyushyarugamba babajije abitabiriye iki gitaramo niba uyu muhanzi yava ku rubyiniro atabaririmbiye, basubiza ko yabaririmbira indirimbo yakoranye na Princess Prisillah bise ‘Guma Nanjye’.

Iyi ndirimbo yanifashishijwe na bamwe mu bahatanye muri iri rushanwa. Yafashe indangururamajwi abahitirimo indirimbo yise ‘My destiny’ imaze imyaka ine ku rubuga rwa Youtube.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye yahamagawe ku rubyiniro, abanza gusa nk’uwizubazaho gato ariko aza kwemera. Abari muri iki gitaramo, bavugaga ko yabaririmbiye mu bihe bishize muri iri rushanwa, abatari bahari bagatera hejuru bavuga ko ari bo batahiwe. Uyu muhanzi yahise abaririmbira indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Yari njyewe’.   

Israel Mbonyi wageze muri iki gitaramo atinzeho gato, nawe yaje guhamagarwa n’abashyushyarugamba bamubwira ko ari ishimwe rikomeye kugira umukozi w’Imana muri iki gitaramo. Bamusabye kubasanganira bamubwira ko bashaka kwifotozanya nawe. Akigera ku rubyiniro abari muri iki gitaramo bateye hejuru bavuga ko bakeneye kumva ijwi rye.

Yahawe rugari abaririmbira indirimbo ye yise ‘Sinzibagirwa’. Imaze umwaka umwe ugeze ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo yaririmbye yumvikanisha ko yamaze gucengera mu mutima kuko yafashwaga byihariye n’abari muri iki gitaramo.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo, Friday James umunyamakuru wa RBA wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yabajije Israel Mbonyi impamvu yicisha bugufi, undi nawe ati « kubera ko kuva mu gitondo kugeza bwije n’impuhwe zayo, ». Igisubizo Mbonyi yatanze cyatumye ashimirwa bikomeye n’abari muri iki gitaramo.

Serge Iyamuremye ndetse na Mani Martin babanye n’iri rushanwa kuva ritangiye bagiye bitabira ibitaramo byaryo. Ku wa Gatandatu nibwo rizasozwa hamenyakane umuhanzi wegukanye miliyoni 15 Frw ndetse n’umuhanzi wa kabiri uzegukana miliyoni 7 Frw.

AMAFOTO:

Mbonyi yari yabanje kwicara mu byicaro yateguriwe.

Producer Nicolas umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri 'I am the future'.

Muri iki gitaramo, Mbonyi yaririmbye indirimbo 'sinzibagirwa'.

">REBA HANO UKO ISRAEL MBONYI YITWAYE KU RUBYINIRO

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND