RFL
Kigali

Apôtre Mukabadege yatangije igiterane ’Zenguruka bucece 7 uhirike Yeriko igutandukanya na Kanani yawe ’

Yanditswe na: Niyonzima Moses
Taliki:13/06/2016 13:08
2


Ku itorero Umusozi w’Ibyiringiro riyoborwa na Apôtre Liliane Mukabadege kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016, hatangijwe igiterane cy’amasengesho gifite insanganyamatsiko igira iti ’Zenguruka bucece karindwi uhirike Yeriko igutandukanya na Kanani yawe.’



Apôtre Liliane Mukabadege azwi nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’urusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga.

liliane

 Igiterane

Benshi bari gufashwa muri iki giterane

Mukabadege yatangarije inyarwanda.com ko Yeriko igereranywa n’ikibazo buri muntu afite, bityo ko aya masengesho azamara iminsi 7 azaba ari ayo gusengera ibibazo buri wese afite. Muri ibyo harimo ubushomeri, ubukene, indwara zidakira,… Yongeyeho ko iki giterane kizarangwa n’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, kuko abazajya bacyitabira bazajya barya nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umugore yahaboneye igitangaza, umugabo we aza kumucyura mu gihe bari mu nzira yo gutana burundu

Mu masengesho yo kuri iki cyumweru tariki 12 Kamena 2016 ubwo iki giterane cyatangizwaga, hakize abarwayi banyuranye ndetse haba n’igitangaza cy’umugore wasubiranye n’umugabo we kandi bari mu nzira zo kwaka gatanya.

Mu materaniro hagati nibwo uyu mugore bamurondoye, bamubwira ko umugabo we ari hafi kuza kumucyura. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ngo yahamagaye Apôtre Liliane Mukabadege  amubwira ko koko umugabo we  yamuhamagaye amubwira ko ari buze kumucyura. Ibi bibaye nyuma y’amezi 4 bari bamaze batakibana ndetse bakaba bari mu nzira yo kwaka gatanya.

Apôtre Liliane Mukabadege avuga ko uwo mugore na we gutandukana n’umugabo we yari’ Inkike ya Yeriko ye’. Mukabadege yongeyeho ati “ Twishimiye uko umunsi wa mbere wagenze neza cyane. Imana yabanye natwe cyane imbaraga zayo zakoze umurimo utoreshye abihanye bababe benshi.”

igitarane

Uko gahunda y'iki giterane iteye mu minsi isigaye

Mu minsi isigaye abahanzi nka Theo  Bosebabirera, Mwenegihome ni bamwe mubazaririmba muri iki giterane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Xxxx7 years ago
    Uyu wa mugani ni ukuzamufata nk'icyapa kiyobora abagenzi. Cyo ntikizave aho gishinze!! Siniyumvisha izi njiji zimuhora imbere zizi amanyanga agira??
  • sempundu Jean mariĆ© Vianney7 years ago
    Muri icyo giterane twahaboneye Imana imbona nkubone





Inyarwanda BACKGROUND