Kigali

76% by’abakozi ba Nvidia ni ba Miliyoneri: Uburyo Ikoranabuhanga ryabahinduriye ubuzima

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:4/04/2025 14:24
0


Mu myaka yashize, sosiyete ya Nvidia yabaye imwe mu zikomeye cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gukora 'graphics processing units' (GPUs) n’ubwenge bw’ubukorano (AI).



Uku gutera imbere ntikwagize ingaruka nziza gusa ku musaruro w’ikigo, ahubwo byahinduye imibereho y’abakozi bacyo ku buryo budasanzwe. Raporo zitandukanye zigaragaza ko 76% by’abakozi ba Nvidia ari ba miliyoneri, kandi umwe muri batatu afite umutungo urenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Imwe mu mpamvu nyamukuru y’uku gutunga gukomeye ni gahunda y’isosiyete yo guha abakozi bayo imigabane y’ikigo (stock options) nk’inyungu y’akazi. Iyi gahunda yatumye abakozi bagira amahirwe yo kugura imigabane ku giciro gito, maze uko agaciro kayo kazamukaga, n’imitungo yabo ikiyongera.

Kuva mu ntangiriro za 2019, agaciro k’imigabane ya Nvidia kazamutseho 3,776%, bivuze ko abakozi benshi bungutse amafaranga menshi mu buryo budasanzwe. Ibi byatumye Nvidia itandukana n’ibindi bigo byinshi byo mu ikoranabuhanga, aho akenshi inyungu nini zibikwa n’abayobozi bakuru gusa.

Nubwo kuba umukozi wa Nvidia bisa n’inzozi kubera amafaranga menshi abakozi binjiza, ubuzima bw’akazi busaba imbaraga n’ubwitange bukomeye. Raporo zigaragaza ko hari umuco wo gukora amasaha menshi, aho bamwe bakora kugeza saa munani z’ijoro. Ibi bigaragaza igitutu kiri muri iyi sosiyete, aho buri wese asabwa gukora cyane kugira ngo agere ku ntego y’ikigo.

Gusa nubwo ibyo byose biba bihari, abakozi ba Nvidia ntibifuza guhindura akazi. Igipimo cyo guhindura akazi muri iyi sosiyete kiri hasi cyane, kingana na 2.7%, mu gihe ku zindi sosiyete z’ikoranabuhanga bihagaze kuri 17.7%. Ibi bishimangira uburyo Nvidia ifata neza abakozi bayo, ndetse n’inyungu nyinshi babona ku kazi kabo.

Ubwenge bw’ubukorano buracyari ahantu ha mbere mu cyerekezo cya Nvidia nkuko ikinyamakuru Entrepreur cyibitangaza, ndetse bikaba biteganyijwe ko iterambere ry’ikigo rizakomeza kuzamura agaciro k’imigabane yacyo. Ibi bivuze ko abakozi barushaho kunguka, bituma Nvidia ikomeza kuba ahantu heza ho gukorera mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Uru rugero rwa Nvidia rwerekana ko ibigo bishobora kugira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y’abakozi babyo, binyuze mu buryo bw’imishahara burimo imigabane y’ikigo. Ubu buryo bushobora kuba isomo ku zindi sosiyete, cyane cyane izifite ubushobozi bwo guha abakozi bazo amahirwe yo kunguka binyuze mu migabane y’ibigo bakorera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND