RURA
Kigali

Dukeneye abandi nka Bruno Fernandes! Amorim yashimye imyitwarire ya kapiteni we

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/03/2025 9:00
0


Manchester United yagaragaje ubushake bwo guhangana ubwo yanganyaga na Arsenal 1-1 kuri Old Trafford, aho kapiteni w’iyi kipe, Bruno Fernandes, yagaragaye nk’umukinnyi w’ingenzi cyane.



Umutoza wa United, Ruben Amorim, yavuze ko iyo ikipe ye igira abakinnyi benshi bafite ubushake nka Bruno, itari kuba mu bibazo irimo ubu.

Mu mukino wahuje aya makipe yombi, Fernandes yigaragaje cyane, atsinda igitego cyatumye United ibona inota rimwe. 

Yateye umupira w’umuterekano (coup franc) mu buryo bw’amayeri, aho umupira washyizwe muri metero 11.2 uvuye ku rukuta, aho kuba metero 10 nk’uko amategeko abiteganya. Ibi byatumye umunyezamu wa Arsenal agorwa cyane no kuwugarura.

Uwahoze ari umunyezamu wa Newcastle, Shay Given, yavuze ko Bruno yabonye inyungu kuko urukuta rwashyizwe kure cyane. 

Naho Roy Keane, wahoze ari kapiteni wa Manchester United, ntiyanyuzwe na Fernandes, nk'uko yabitangaje mu kiganiro The Overlap. Gusa umutoza Amorim akomeje kumushingiraho, ati: “Dukeneye abandi nka Bruno. Si ubuhanga gusa, afite n’imyitwarire ikomeye.”

Bruno Fernandes ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi muri United muri Premier League uyu mwaka (7) no mu marushanwa yose (12). 

Kuva yagera muri United mu 2020, ni we mukinnyi wa gatatu wagize uruhare mu bitego byinshi muri Premier League (109), inyuma ya Mohamed Salah (177) na Son Heung-min (124).

Nubwo Bruno akomeje kwitanga, United iracyari mu bihe bitoroshye. Ikipe iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona, kandi abafana ntibishimye kuko mukino wa Arsenal, United yari ifite 31.8% by’umupira yihariye, bigaragaza ko ikomeje gukina imikinire yo kwihagararaho.

Umutoza Amorim avuga ko agomba guhindura imikinire ya United. Ati “Iyo utoza Manchester United, ntiwakomeza gukina gutyo. Tugomba gushaka intsinzi.” Yongeraho ko United izongera kuba ikipe ikina neza kandi iteye ubwoba mu minsi iri imbere.

“Ikipe ifite byinshi byo gukora kugira ngo yongere gutinywa, ariko igisubizo kiracyari kuri Bruno Fernandes n’abakinnyi bazamufasha gukomeza kuyobora ikipe. 

Umutoza wa Man United yashimangiye ko akeneye abakinnyi nka Bruno Fernandes kugira ngo ikipe ye yitware neza

Bruno Fernandes yateye kufura yahaye Man United inota rimwe

Manchester United ikomeje kugorwa n'ibihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND