RURA
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru yo kwirukana Robertinho -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/02/2025 14:02
0


Perezida wa Raoyn Sports Twagirayezu Thadée yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko umutoza ukomoka muri Brazil Robertinho ikipe yaba iri mu nzira zo kumwirukana.



Kuri uyu wa Gatanu itariki 28 Gashyantare 2025, nibwo Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadée yashyize umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butakinyuzwe n’imitoreze y’umunya Brazil Robelto Oliveila Goncalves de Calmo uzwi ku izina rya Robertinho.

Mu kiganiro yahaye InyaRwanda ,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batakwirukana umutoza uyoboye shampiyona kugeza ubu kandi avuga ko kuba ikipe yaragize ibihe imara idatsinda umutoza adahari ngo akore ibyiza 100%.

Ati: “ Robertinho uyu munsi ni uwa mbere kandi asigaje imikino itarenze 12 cyangwa 11. Nibyo hari ibidashobora kugenda neza mu kibuga kuko ni umupira w’amaguru. Ibyo wabikora utazi gusesengura umupira w’amaguru.

Ntitwumve ko Robertinho agomba gukora ibintu 100% kuko ntabwo ari guhangana wenyine.

Ubushize mwarabibonye ko Rayon Sports na APR FC zihora zihanganiye ibikombe zananiwe gukura amanota atatu I Huye, ni ukuvuga ko n’ayo makipe nayo aba agomba guhangana.

Umutoza arapanga n’uwo bagiye gukina aba yapanze. Ashobora kuyitsinda cyangwa nawe ikamutsinda, uyu munsi rero Robertinho niwe utsinda cyane kuko ni uwa mbere. Birumvikana ntabwo wafata umutoza wa mbere ngo umuhagarike ngo ntabwo abona, ntabwo agira gute… ariko niba atabona agatsinda afite uburyo abonamo''.

Nyuma y’umukino, Rayon Sports yanganyijemo n’Amagaju igitego 1-1 kuri Stade ya Huye, nibwo amakuru yahwihwishwe ko uyu mutoza hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports batamwishimiye aba ari nabwo bivugwa ko azirukanwa.

Mu gihe bamwe bakomeje gutekereza kwirukanwa kwa Robertinho, ikipe ya Rayon Sports iyoboye shampiyona ifite umusozi wo kuzamuka ubwo ku itariki 2 Werurwe izacakirana na Gasogi United naho ku itariki 9 icakirane na APR FC muri shampiyona y’u Rwanda.

Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru yo kwirukana umutoza mukuru

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND