Umutoza wa Fenerbahçe, Jose Mourinho, yahagaritswe imikino ine ndetse acibwa amande angana n’amapawundi 35,194, nyuma yo gutanga ibitekerezo bikakaye ku basifuzi b’Abanya-Turkiya mu mukino wa shampiyona warangiye ari 0-0 hagati y'ikipe ye na Galatasaray.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya (TFF) ryatangaje ko Mourinho yahanwe kubera amagambo yatesheje agaciro abasifuzi n’umupira w’iki gihugu muri rusange.
Nyuma y’umukino wabaye ku wa
Mbere, Mourinho yavuze ko abasifuzi b’Abanya-Turkiya batari ku rwego rukwiye,
ndetse ko iyo umukino uza kuyoborwa n’umusifuzi ukomoka muri icyo gihugu ibintu
byari kuba bibi kurushaho.
Impamvu y’ibihano Mourinho yasohowe mu cyumba cy’abasifuzi nyuma y’umukino, aho yabwiye umusifuzi wa kane ati: “Iyo uza kuba umusifuzi mukuru, uyu mukino wari kuba akaga.”
Nyuma y’ibi, TFF yavuze ko Mourinho
yagize uruhare mu gukwirakwiza amagambo ashobora guteza umwuka mubi mu mupira
w’amaguru ndetse n’iterabwoba ku basifuzi b’Abanya-Turkiya.
Ikindi cyatumye Mourinho ahanwa ni amagambo
yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yagereranyije imyitwarire y’abatoza
ba Galatasaray n’inkende zisasira umwana muto, nyuma y’uko umukinnyi
w’iyi kipe akinishije uburyarya mu minota ya mbere. TFF yavuze ko ibi bigira
ingaruka mbi, bishobora guteza urwango n’imvururu mu mupira w’amaguru.
Mu bihano uyu mutoza yahawe harimo guhagarikwa imikino ibiri atemerewe kugera mu rwambariro no ku ntebe y’abatoza. Kwishyura amande ya 117,000 Turkish Lira (£2,543). Indi mikino ibiri y’inyongera bitewe n’amagambo yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru. Kwishyura andi mande angana na £32,651.
Fenerbahçe ntiyanyuzwe n’ibihano, yahise itangaza ko itishimiye ibi bihano ndetse
izajurira. Mu itangazo yasohoye, iyi kipe yavuze ko amagambo ya Mourinho
yateshejwe agaciro, ndetse ko adakwiye gufatwa nk’ibyo yatekerezaga mu buryo
bwimbitse.
Ku myaka 62, Mourinho umaze gutoza amakipe
akomeye nka Chelsea, Manchester United na Real Madrid, azaba adahari mu mikino
ya shampiyona itaha, ibi bikaba bishobora kugira ingaruka ku mikinire ya
Fenerbahçe.
Jose Mourinho yahagaritswe imikino ine anacibwa amande kubera gutangaza amagambo mabi
TANGA IGITECYEREZO