RURA
Kigali

Bizavugwa mu mateka! Amatike y'igitaramo cya John Legend yashize ku isoko

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2025 12:01
0


Umuririmbyi John Legend yandikiye amateka akomeye i Kigali nyuma y'uko amatike y'igitaramo cye cya mbere agiye kuhakorera ashize ku isoko mbere y'amasaha make ngo ataramire abanya-Kigali n'abandi bamaze amezi arenga abiri bamutegereje.



Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, urubuga rwa www.ticqet.rw  rwacururijweho amatike rwerekanye ko amatike y'iki gitaramo cya 'Move Afrika' cy'umuryango Global Citizen yashize ku isoko. 

Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw'umuziki rw'uyu mukinnyi wa filime wageze i Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n'umugore we Chrissy Teigen. 

Hari hashyizweho amatike y’ibyiciro binyuranye. Harimo icyiciro cy'amatike y'ibihumbi 35 Frw yiswe 'GA Lowerbowl', harimo kandi itike ya 'Silver' igura ibihumbi 70 Frw, ni mu gihe itike ya 'Gold' igura ibihumbi 110 Frw.

Ushingiye kandi ku byari byatangajwe mbere itike ya 'Gold' yaguraga ibihumbi 100 Frw yarazamuwe agirwa ibihumbi 110 Frw, itike ya 'GA Lowerbowl' yaguraga ibihumbi 30 Frw yarazamuwe ubu igura ibihumbi 35 Frw, ni mu gihe itike ya 'Silver' y’ibihumbi 70 Frw itigeze ihinduka. Ariko kandi harimo itike ya ‘Platinum’ yaguraga ibihumbi 135 Frw yashize ku isoko.

Move Afrika ni uruhererekane rw’ibitaramo bya muzika rwa mbere muri Afurika, ruyobowe n’abahanzi mpuzamahanga, rugamije guteza imbere ishoramari ry’igihe kirekire mu bukungu no guhanga imirimo mu buhanzi ku Mugabane w’Afurika.

Ibikorwa by’umushinga Move Afrika by’uyu mwaka wa 2025, bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n’iterambere ry’ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.

Hamwe n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, Global Citizen izasaba ibihugu by’Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n’ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu by’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima, no kugabanya ibibazo by’imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw’abaturage muri rusange bushimangirwe.

Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya "John Legend" nk'izina ry'ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa piano, n’umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa "All of Me" yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

Mu rugendo rwe rw’umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

Ni umuhanzi wageze ku ntebe y’ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n'itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

Uretse kuririmba, ni umucuranzi w’umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

John Legend ni umufatanyabikorwa w’ibikorwa byinshi by’ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi no guhanga udushya.

Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n’inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka "Ordinary People," "Green Light," na "Love Me Now."

John Legend yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen

John Legend yandikiye amateka i Kigali, mu gihe asanzwe akora n’ibitaramo bica uduhigo hirya no hino ku Isi 

Amatike y’igitaramo cya John Legend yashize ku isoko nyuma y’amasaha macye ngo ataramire abakunzi be 


John Legend yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere, azahita akomereza mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria 


John Legend ari mu bahanzi bakomeye ku Isi, abitse mu kabati ke Grammy Awards 12 

KANDA HANO UREBE UBWO JOHN LEGEND YARI AGEZE I KIGALI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND