RURA
Kigali

RPL: APR FC yatsinze AS Kigali iguma mu nzira yo guhanganira igikombe -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/02/2025 17:22
0


APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona iguma mu buryo bwiza bwo guhatanira igikombe cya shampiyona.



Kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yakiriye AS Kigali mu mikino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Umukino warangiye APR FC itsinze AS Kigali ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe na Cheik Djibril Ouattra na Mamadou SY mu gihe icya AS Kigali cyatsinzwe na Byiringiro Gilbert witsinze. Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 37 iguma ku mwanya wa kabiri aho iya mbere ari Rayon Sports ifite amanota 40.

UKO UMUKINO URI KUGENDA UMUNOTA KU MUNOTA

90+3' Mamadou Sy atsinze igitego cya APR FC cyayifashije kuva mu buganza bya AS Kigali nyuma y'uko umukino wari ugiye kurangira amakipe yombi anganya'

90+3' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou SY

90+1' Hussein Shaban yari azamukanye umupira ariko Emmanuel Okwi ateye ku ruhande.

90' Nkubana Marc yari ahaye umupira mwiza Iyabivuze Osse ariko umutwe awutera ku ruhande.

87' APR FC ikoze impinduka maze Denis Omedi asimburwa na Dushimirimana Olivier Muzungu.

87' Ishimwe Saleh yari akinnye neza ashakisha Hussein Shaban ariko Niyigena clement atabara izamu.

84' Dauda Youssif yari ashatse gushota umupira  Onyeabor Franklin wa AS Kigali ubwo iba irarokotse.

82' Umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'umupira wari uvuye muri koruneli yari itewe na Nkubana Marc.

78' Ikipe ya AS Kigali ibonye igitego cyo kwishyura nyuma y'uko Iyabivuze Ose ateye ishoti maze Byiringiro Jean Gilbert yitsinda igiyego.

78' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Byiringiro Gilbert'

78' Ruboneka Jean Bosco yari afshe icyemezo azamukanye umupira ariko Shaban Hussein atabara ikipe ya

76' Emmanuel Okwi yari ashatse gukinana na Iyabivuze Osse ariko amuha umupira muremure uramurengana.

74' APR FC ikoze impinduka maze Nshimiyimana Ismael asimbura Cheik Djibril Ouattra.

71' Ikipe ya AS Kigali ikoze impinduka maze havamo Haruna Niyonzima , Buregeye Prince na Ntirushwa Aime maze hinjira mu bikuga Nkubana Marc, Ndayishimiye Didier na Iyabivuse Osee'

66' Umunya Brukina Faso Cheik Djibril Ouattra afunguye amazamyu nyuma y'umupira wari uvuye muri koruneli yahererekanyijwe hagati ya Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Gilbert

66' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Cheik Djibril Ouattra

63' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Ishimwe Saleh akoreye Denis Omedi ariko kufura itewe na Ruboneka abakinnyi ba AS Kigali baratabara.

62' Umuzamu wa AS Kigali atabaye izamu nyuma y'umupira mwiza wari uzamuwe na Denis Omed.

59' APR FC ikoze impinduka maze Mugisha Gilbert na Mamadou Sy binjira mu kibuga basimbura Mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka.

58' Kufura ya APR FC itewe na Cheik Djibril Ouattra ariko umupira awushyira mu rukuta

56' Akayezu Jean Bosco na Onyeabor Franklin bahawe amakarita y'umuhondo kubera kutishyimira icyemezo cy'umusifuzi utanze kufura.

55' Koruneli ya AS Kigali yari itewe na Haruna Niyonzima maze Onyeabor Franklin ateye umutwe umuzamu wa APR aratabara.

54' Akayezu Jean Bosco yari akinanye neza na Haruna Niyonzima ariko umupira ujya muri koruneli.

52' Lamine Bah yari ateye ishoti mu izamu rya As Kigali umupira awushota Benedata Janvier.

50' Haruna Niyonzima yari atanze umupira mwiza kwa Ntirushwa Aime ariko umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila atabara ikipe ya APR FC, abakunzi ba AS Kigali bari bamaze guhaguruka.

48' Ishimwe Saleh na Haruna Niyonzima bakijije izamu rya AS Kigali nyuma y'uko Niyomugabo Claude yari akinanye neza na Lamine Bah.

47' Mahamadou Lamine Bah yari akinanye neza Na Niyomugabo Claude ariko umuzamu wa AS Kigali Cyuzuzo Aime Gael akiza izamu.

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Amafoto agaragaza abakinnyi ba APR FC bari kwishyimira ibitego bibiri batsinze bikabafasha kwikura mu biganza bya AS Kigali

Gen Mubarakh Muganga mu mu banyacyubahiro bitabiriye umukino wa APR FC na AS Kigali

Igice cya mbere kirangiye ari 0-0 hagati ya AS Kigali na APR FC mu mukino w'umunsi wa 17 wa shampiyona y'u Rwanda

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45' Amakipe yombi akomeje kurwana no kubona igitego cya mbere ariko ubwugarizi ku mpande zose bikomeje kwanga.

40' Mahamadou Lamine Bah yari ateye ishoti mu izamu rya AS kigali ariko umupira unyura hejuru y'izamu'

38' Umuzamu wa APR FC atabaye ikipe ya APR FC nyuma y'ishoti rya Emmanuel Okwi wari umaze kwandagaza Nshimiyimana Yunusu wa APR FC'

38' Franklin Onyeabor atabaye ikipe ya AS Kigali nyuma yo kwambura umupira Cheik Djibril Ouattra.

36' Umuzamu Cyuzuzo Aime Gael atabaye ikipe ya AS kigali nyuma y'ishoti rikomeye rya Ruboneka Jeal Bosco yari atereye kure y'urubuga rw'amahina.

35' Haruna Niyonzima yari akinanye neza na Emmanuel Okwi ariko Yunusu aratabara.

32' Mahamadou Lamine Bah yari ahawe umupira mwiza na Hakim Kiwanuka ariko umupira awutera hejuru y'izamu cyane.

31' Ikarita y'umuhondo ihawe Emmanuel Okwi nyuma yo gutukana mu kibuga.

30' Denis Omed yari azamutse neza imbere y'izamu rya AS Kigali ariko umuzamu Cyuzuzo Aime Gael aratabara.

27' Hakim Kiwanuka wari ukiniye neza Djibril Ouattra imbere y'izamu rya AS Kigali abasifuzi bavuze ko yari yaraririye.

27' Ikipe ya APR FC irase igitego gikomeye cyane nyuma y'uko Djibril Ouattra uyari akinnye neza ashakisha Dauda Youssif.

26' Hakim Kiwanuka ateye umutwe hejuru y'izamu nyuma y'uko Djibril Ouattra yari ahererekanyije neza agapira na Byiringiro Jean GilberH

22' Denis Omed wenyine imbere y'izamu ryambaye ubusa ananiwe gutsinda umupira yari azamuriwe na Hakim Kiwanuka.

20' Ishimwe Saleh atabaye ikipe ya AS Kigali nyuma y'uko Hakim Kiwanuka yari azamukanye umupira. Koruneli ya APR FC yageze ku mutwe wa Djibril Ouattra ariko ananirwa kuwutsinda.

18' Niyomugabo Claude ataye kure cyane umupira wa kufura, abakunzi ba APR FC bifata mu mutwe.

16' Dauda Youssif yari akiniye neza Hakim Kiwanuka ariko ananirwa kugera ku mupira uramurengana.

13' Niyigena Clement yongeye gutabara ikipe ya APR FC nyuna y'umupira Benedata Janjier yari azamuye mu izamu ryayo.

12' Niyigena Clement akijije izamu rya APR FC nyuma ya kufura yari izamuwe na Haruna Niyonzima.

8' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Rucogoza Elias akoreye Mahamadou Lamine Bah, ariko Ruboneka ateye umupira ujya muri Koruneli nayo itagize icyo imarira ikipe ya APR FC.

6' Byiringiro Gilbert yari akinanye neza mna Hakim Kiwanuka ariko Kiwanuka akorera amakosa Ishimwe Saleh.

5' Seidu Dauda Youusif yari ashatse kubaka utuntu twiza ariko akinanye na Hakim Kiwanuka umupira uramurengana.

2' Amakipe yombi atangiye yatakana haba AS Kigali na APR FC ariko ubwugarizi ku mpande zombi buhagaze neza.

1' Akayezu Jean Bosco yari yinjiye neza mu bwugarizi bwa APR FC ariko Niyomugabo Claude ari gukina ubumoso bwa APR FC aratabara'

UMUKINO URATANGIYE

Mbere yo kwinjira mu kibuga abakinnyi bose ba AS Kigali sinzi ibintu babanje kwisiga ku nda

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Cyuzuzo Aime Gael, Buregeya Prince, Akayezu jean Bosco, Ishimwe Saleh, Onyeabor Franklin, Haruna Niyonzima, Rucogoza Ilias, Benedata Janvier, Emmanuel Okwi, Ntirushwa Aime na, Shaban Hussein.

Abakinnyi umutoza wa APR FC yahisemo kubanza mu kibuga ni Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro gilbert, Seidu Dauda Youusif, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Denis Omed, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.

Abakinnyi ba AS Kigali ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira

Ni umukino ukomeye ku mpande zombi yaba AS Kigali na APR FC cyane ko zose zikiri mu buryo bwiza bwo kwegukana igikombe cya shampiyona, kubera ko mbere y’uko uyu mukino ukinwa, APR FC ni iya Kabiri n’amanota 34, naho ikipe ya AS Kigali yo ni iya Gatatu n’amanota 29.

APR FC igiye kumanuka mu kibuga ibizi neza ko Rayon Sports zihanganiye igikombe cya shampiyona yamaze kuyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 6 nyuma y’uko yo yamaze gutsinda Kiyovu Spor 2-1 ku munsi wa 17 wa shampiyona.

Mu gihe APR FC yatsindwa uyu mukino ubwo bidasubirwaho imibare yo guhangana na Rayon Sjpor yaba ijemo ibihekane kuko yaba iyirushije amanota atandatu.

Ku ruhande rwa APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo igume irushwa amanota atatu gusa na Rayon Spor ya mbere.

Ikipe ya AS Kigali nayo ishaka gutsinda uyu mukino, kuko iramutse iwutsinze, yaguma ku mwanya wa Gatatu ariko igasigara irushwa amanota abiri gusa n’ikipe iri ku mwanya wa Kabiri.

Bisobanuye ko gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali biraba biyinjije mu makipe ari guhanganira igikombe cya shampiyona byeruye.

Mu mikino iheruka guhuza aya makipe yombi, ikipe ya APR FC isa n’aho iri kwigaranzura AS Kigali yigeze kumara imyaka itanu yarayifatiye ku gakanu itazi uko gutsinda AS Kigali bimera.

Gusa siko bikimeze kuko imikino ibiri iheruka guhuza aya makipe, APR FC yarayitsinze. Umukino uheruka ni uwo muri ½ mu gikombe cy’Intwari icyo gihe warangiye APR FC itsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa.

Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Kigali pele Stadium bitegura guhangana na AS Kigali

Haruna Niyonzima mu bakinnyi bitezwe mu mukino wa AS Kigali na APR FC

Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND