Roben Ngabo wari umaze hafi imyaka ibiri ari umuvugizi wa Rayon Sports ndetse akaba n'umunyamakuru wayo yerekeje kuri Radio & TV 10.
Radio & TV 10 yamuhaye ikaze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Yanditse iti" Mudufashe guha ikaze umunyamakuru wacu mushya Ngabo Roben muzajya mubana mu biganiro bitandukanye bya Sports".
Roben Ngabo yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa 6 k'umwaka wa 2023 aho yari ashinzwe Itumanaho ndetse n'imbuga nkoranyambaga z'iyi kipe gusa nyuma aza kuba Umuvugizi wayo.
Nyuma yaho yaje kuba n'umunyamakuru wayo binyuze mu kiganiro Rayon Time kinyura kuri Isango Star.
Roben Ngabo yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye ibyandikira kuri murandasi [internet] birimo IGIHE ndetse n’UMUSEKE.
Uyu munyamakuru yanakoreye Radio Isango Star ndetse na Radio 1.
Roben Ngabo wari Umuvugizi wa Rayon Sports yerekeje kuri Radio & TV 10
TANGA IGITECYEREZO