RURA
Kigali

Di4Di bakebuye urubyiruko n'abakundana banyanyagiza urukundo kuri St Valentin

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2025 10:55
0


Didier Mukezangango na Diane Mwiseneza ni 'Couple' imaze kwamamara bitewe n'ubujyanama batanga bwerekeranye n'urukundo bakabuhuza no kuba ari umuryango wishimye, ibintu bifuriza n'abandi bose. Mu gihe hitegurwa kwizihizwa St Valentin, Di4Di batanze inama ku bakundana.



Didier Mukezangango [Didier Di4Di] usanzwe ufite ikiganiro "Love & Life" ku Isibo Fm gifasha urubyiruko, abakundana n'abashakanye, yasangije InyaRwanda impanuro ze ku rubyiruko n'abandi bose bakundana, abagaragariza ibyo bakwiriye kuzirikana mu kwizihiza umunsi mukuru wa St Valentin wahariwe abakundana. 

Yavuze ko ari ingenzi kwizihiza uyu munsi ariko ukirinda ibyagira ingaruka ku buzima bwawe. Yasabye kwirinda kunyanyagiza urukundo, abibutsa kwikingira no gutanga impano kandi n'abakobwa bakumva ko bakwiriye kuzitanga. Avuga ko ibihe byiza abakundana bagirana kuri St Valentin biba bikwiriye kubaho iminsi yose hatabayeho gutegereza umunsi umwe mu mwaka.

Ibikubiye mu ibaruwa ya Didier Di4Di muri ibi bihe byo kwizihiza St Valentin:

Nk'ibisanzwe ngarutse kugira ngo tuganire ndetse mbasangize imbamutima zanjye ku myiteguro tugira cyangwa se turimo yo kwizihiza St Valentin cyangwa Umunsi twita uw'Abakundana ku isi hose uba ku italiki 14.02 buri mwaka ariko nanone Ukwezi kwa kabiri kukitwa ukwezi kw'Abakundana.

Mbere na mbere reka mbanze mvuge ku cyitwa Gukunda cyangwa se Gukundana, ubundi byitwa gutyo iyo byagenze bite hanyuma nze no kugaruka ku marangamutima tuba dufite cyangwa se tugira iyo uwo munsi wegereje ndetse no kuri uwo munsi nyirizina.

Iyo St Valentin irangiye usanga mu ma poubelle cyangwa aho babika imyanda kenshi huzuyemo za ndabo ziba zatanzwe ndetse abenshi bisubiriye muri bwa buzima busanzwe aho no guhamagara abo bise abakunzi.

Biba bisa nk'aho ari intambara cyangwa se no gukora aka geste k'Urukundo bibanza gusabwa cyangwa kwingingirwa rimwe na rimwe tukanabipfa ngo baradusiteresa (Stress) kuko ngo umwanya w'ibyo uba ntawuhari ari naho usanga hari kuva ibikomere bya hato na hato biri gutsikamira benshi muri iki gihe bikaba byanabaviramo kwiyambura ubuzima no kutiyitaho.

GUKUNDANA: Ubundi gukundana ni uguhuza amarangamutima aho abantu babiri baba barabanje kuba Incuti zisanzwe ariko bakagirana Ubucuti bushingiye mu gufashanya yaba mu marangamutima cyangwa se no mu bifatika nkenerwa mu buzima.

Iyo bikomeje gutyo birangira ubonye ko uwo muntu afite kinini asobanuye mu buzima bwawe ndetse nawe byaba uko mugatangira kubibwirana yaba mukoresheje ibimenyetso cyangwa se amagambo...

Iyo bigeze aho rero usanga umuntu atangiye gufata umwanya munini mu mitekerereze yawe cyangwa muri gahunda zawe aho wumva no mu gihe utameze neza uba wifuza kumubona iruhande rwawe kugira ngo akuzamurire icyizere ariko kandi agufashe no kuzamura amarangamutima ndetse ukumva ari we wenyine wabishobora ko abandi cg ibindi byaza bikurikiyeho.

Iyo byageze aho rero nibwo uwo muntu ahinduka kimwe mu bice by'ubuzima bwawe kuko ibyo akora bigenda ako kanya bigakora ku marangamutima yawe, ibyiza bikayazamura ukishima naho ibibi bikayangiza ukababara kubera icyakozwe nuwo muntu...,

Aho rero niho uba warinjiye mu kindi cyiciro kitari ubucuti ahubwo cyabaye gukunda, byaba biri ku mpande zombi bikaba GUKUNDANA biva ku ijambo GUKUNDA hanyuma iyo NA yiyongeraho igashimangira ko ari igikorwa kiri gukorwa n'abantu babiri babaye 'connected' cyangwa bahujwe n'amarangamutima yimbitse ari muri bo umwe kuri mugenzi we.

Iyo niyo mpamvu gukunda atari igikorwa gikwiye kuba kibyutswa nuko hari igikorwa rusange kiri kwitegurwa cyangwa se ngo umunsi runaka wageze, ahubwo kikaba igikorwa gikwiye kubaho isaha ku isaha, umunota ku munota ndetse isegonda ku isegonda.

Impamvu ni uko uba waramenye neza ko hari igice kinini wahaweho ikaze mu buzima bw'uwo mukundana ndetse uzi neza ko gishobora kwangirika cyangwa kumera neza bigizwemo uruhare nawe, bisobanuye ko uwo ukunda bimubera inkingi ngenderwaho yo kumera neza bikaba byamutera kugera kuri byinshi.

Aba yumva ko ameze neza muri we bikamutera kugira intumbero kuko iyo watumye icyo gice kitamera neza biba byamutera kumva ntacyo amaze cyangwa se ntacyo akorera kuberako watumye akwinjiza mu marangamutima ye ubuzima bwe butangira kuyafata nkimwe mu nkingi zo kubaho.

VALENTINE'S DAY: Mu by'Ukuri usanga uyu munsi wiswe uw'Abakundana iyo ugiye kugera cyangwa se wageze, abantu benshi ku isi abahungu, abakobwa, abagabo, abagore bari mu myiteguro idasanzwe bose batekereza impano bazatanga, aho bazasohokera n'uko bazatungura abakunzi babo.

Ushobora no gusanga bagonganiye ahantu buri wese ari gushaka ikintu azi kizashimisha uwo akunda ndetse ukanasanga bamwe baniyibagiwe kubera bagenzi babo mbese ukabona ko ibyishimo n'amarangamutima y'uwo ukunda ari ingenzi mu buzima bwe n'ubwawe ndetse ko hari icyo wakora ngo agere ku byishimo nkenerwa mu buzima.

Hari n'aho usanga bamwe batwaye abakunzi babo aho nabo kugera byari inzozi ariko kubera ikigenderewe ibyo bigashoboka uwo munsi ku kiguzi icyo ari cyo cyose kubera ibyishimo by'uwo ukunda...Bidakuyeho ko haba harimo n'ababifatirana bakajya kwangiza amarangamutima y'abandi babizeza ibyo bazi neza ko batazakomeza kugira ngo babakoreshe ibyo irari ryabo ribasaba bishobora no kubaviramo ibibazo bya hato na hato.

Usanga kuri uwo munsi ndetse na mbere yaho gato uburinzi bw'imitima buba bworohejwe ku buryo kuwinjiramo biba bisa nka byabindi haba ibirori bikomeye ariko kwinjira ari ubuntu bisaba rero kwitonda ku bari badafite abo Bakundana cg se no ku bajarajara basiga uduceduce mu marangamutima y'abantu barenze umwe bisa nko kubaroga.

Imyitegura yose dukora ngo twizihize uyu munsi cyangwa uku kwezi ni myiza ariko ntabwo bikwiye ko biba kuri uyu munsi gusa kuko umuntu wamenye ko yakwinjije mu buzima bwe muri ubwo buryo...

Burya ntabwo icyo gihe aba ari cyo gusa akeneye kugira amarangamutima meza, yishimye kandi atuma amererwa neza yaba mu mitekerereze ye cyangwa mu byo akora, ahubwo nk'uko ubyuka ujya gushaka ibitunga ubuzima bwawe, ukwiye no kubijyanirana no gushaka ibitunga n'ibizamura amarangamutima y'uwo ukunda.

Impamvu ni uko ubizi neza ko mwembi ibyo mushakashaka byose ntacyo byabamarira mufite amarangamutima yangiritse ahubwo ko byabafasha kwangirika no kwangizanya kurushaho mukisanga mutunze ariko mudafite ibyishimo nkenerwa mu buzima aribyo bitera kenshi inzangano, amashyari no gutakaza kwa hato na hato.

Ikindi ni byiza ko twirinda kunyanyagiza urukundo kenshi ruba atari rwo ahubwo ari uburyo bwo kubona icyo twagambiriye twamara kukibona tukajya n'ahandi ku buryo bihinduka nk'agahigo twahiguye ariko tukibagirwa ko turi gutokoza ejo hacu hari kuzatubera heza, ugasanga ibyo tubibye ako kanya tubisanze imbere byarameze byaranakuze ku buryo bitubuza gukomeza imbere.

Niba ufite uwo ukunda cyangwa mukundana mufate nk'uko ufata ingingo zawe ururwaye ukaruvura cyangwa ukaruvuza aho kurukuramo cyangwa ngo urwihorere rukomeze kukubabaza kuko urugingo rumwe iyo rurwaye ugaterera iyo birangira n'izindi zifashwe ndetse bikaba byakuviramo no kubura ubuzima, ibyo waruhiye byose bigahagararira aho kandi wibuka neza ko nta contrĂ´le cyangwa se ububasha ufite ku buzima buzaza cyangwa uzabaho nyuma yubwo uri kubaho Ubu.

Tujye tubaho ubuzima bw'Urukundo buri wese yakwigiraho cyangwa akanarushaho guharanira kubaho ibitagenda neza n'amakosa yacu ntibibe aribyo bigena abo turi bo ahubwo duharanire buri wese kubyo ashoboye ndetse n'ibyo yifitemo duterane ingabo mu bitugu kubaho twishimye bidutere kubona ibisubizo byinshi kuruta ibibazo ariko kandi n'ibibazo nibiza duhagarare neza biduhunge aho kugira ngo abe ari twe tubihunga.

Yaba abahungu ndetse n'abakobwa...Ntimukarebere urukundo ku byo murebesha amaso kuko byo uko iminsi igenda bishobora guhinduka ahubwo murebere kubyo Imitima yanyu ibakomanga ibabwira ko mukeneye bifite agaciro katagurwa kuko kenshi hari ababereka ibyo imibili ikeneye ariko Imitima yabo iri kubabwira ko nyuma yaho ntacyavamo ugasanga nyuma yo kugirwa igikoresho ukubonye wese nta Ndangagaciro nimwe ikwibereyemo.

Nsoza reka nibwirire abashakanye bagenzi banjye ko kabone nubwo twese tutaba tuziranye ariko buriya Imana yatugiriye icyizere kimwe, bitewe n'iyo ntambwe twateye tube turi igisobanuro kimwe ku isi yose bityo buri wese mu kigero cye abere abamukomotseho ndetse n'abamureberaho inkingi fatizo ituma bakora amahitamo meza.

Ibi bizatuma nabo bumva bafite umuhate wo kuba abo turi bo uyu munsi bityo Igihugu cyacu ndetse n'Isi muri rusange tuzabisigire Umurage mwiza uzatuma natwe Imana iduha ibyo twamaze imyaka yose tubayeho duharanira.

Reka nsoze mbifuriza mwese kuzagira Umunsi mwiza w'Abakundana ndetse nanabifuriza gufata icyemezo cyo guhora mubayeho Ubuzima bwo kunezerwa mu Rukundo no Mu Buzima mbibutsa ko ibyo mubonera ubushobozi bwo gukora kuri Valentine's Day no mu bihe bisanzwe mwabibona kuko byose bishingiye ku bushobozi bw'imitekerereze mufite ndetse n'intumbero mwihaye mu Buzima.

Imana ikomeze kuduhishurira ibyo dukeneye kurusha ibindi mu Buzima ariko kandi ikomeze kwagura umurimo wayo mu mitima yacu kugirango turusheho kumenya igikwiye kuri Twe,Ku bacu ku Gihugu ndetse no ku Isi muri rusange.

Mujye mubwirana kenshi ko Mukundana kuko uwo ubwira ko Ukunda unamenya icyo akeneye kugirango yumve Akunzwe.

Urukundo ruzima ni inkingi y'Ubuzima bwiza!!

Ndabakunda

IG: @didimuke_di4di 

FB: @didier Muke

X : @didimuke

YouTube : Di4Di Muke

TikTok: @didimuke


Didier na Diane bahora mu kwa buki, kuri bo St Valentin iba buri munsi


Inshuro nyinshi baba basohotse bagiye kurya Isi, buri weekend baasohoka


Umuryango wabo uhoramo ibyishimo bisendereye;  basohokana n'abana babo mu gihe cy'ibiruhuko


Didier Di4Di aherutse kwakira agakiza abatizwa mu mazi menshi atangaza ko inzozi ze zibaye impamo

Ku munsi w'ubukwe bwabo byari ibirori bikomeye; wa mugani w'ab'ubu "hari hahiye"


Di4Di ni Couple imaze kwamamara cyane mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND