Rutahizamu w’Umwongereza Marcus Rashford wamaze kugera muri Aston Villa nk’intizanyo avuye muri Manchester United, mu masezerano azageza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino yavuze ko yiteguye gutangira urugendo rushya, yiyemeza byinshi.
Nk’uko amakuru aturuka muri Manchester United abivuga, Aston Villa izishyura 75% by’umushahara wa Rashford, ariko ntizishyure amafaranga y’intizanyo.
Ni intambwe ikomeye kuri Rashford, wari umaze igihe
atisanga neza muri United, by’umwihariko nyuma yo gusigazwa ku ntebe y’abasimbura
mu mukino wa Manchester Deby.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Rashford yagize ati: “Ndashimira Manchester United na Aston Villa ku bw’ubu bwumvikane. Nari mfite amakipe menshi anyifuzaho, ariko nahisemo Villa kuko nkunda uburyo bakina muri uyu mwaka w’imikino ndetse n’ibitekerezo by’umutoza.
Icyo nshaka ni
ugukina umupira, kandi nishimiye gutangira. Ndifuriza Manchester United ibyiza
byose mu gice gisigaye cya shampiyona.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ukinira ikipe
y’igihugu y’u Bwongereza, azafasha Aston Villa gukomeza kwitwara neza muri
Premier League, dore ko iyi kipe iri mu rugamba rwo gushaka uko yasoza mu
myanya yahesha itike yo gukina Champions League.
Usibye Rashford, Aston Villa iri no mu
biganiro bya nyuma byo gusinyisha Marco Asensio nk’intizanyo avuye muri Paris
Saint-Germain. Kuri uyu wa Gatandatu, umutoza Unai Emery yatangaje ko ikipe ye
igomba kongera imbaraga nyuma yo gutsindwa na Wolves ibitego 2-0.
Mu kwezi kwa Mutarama, Villa yamaze gusinyisha myugariro w’Umuhinde Andres Garcia avuye muri Levante, ndetse na rutahizamu Donyell Malen wavuye muri Borussia Dortmund.
Gusa, iyi kipe
yagurishije rutahizamu w’Umukolombiya Jhon Duran muri Al-Nassr yo muri Saudi
Arabia kuri miliyoni 71£, ndetse na myugariro Diego Carlos muri Fenerbahce kuri
miliyoni 8.45£.
Nubwo ifite abakinnyi bashya, Aston Villa
ihangayikishijwe n’imvune za bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye. Rutahizamu Ollie
Watkins yavunitse, mu gihe myugariro Pau Torres na Tyrone Mings na bo batari ku
rwego rwo gukina. Ibi byatumye Boubacar Kamara, usanzwe akinira hagati, agirwa
myugariro by’agateganyo.
Rashford yari amaze igihe agaragaza ibibazo
muri Manchester United, aho uyu mwaka w’imikino utamugendekeye neza. Gusa, iyi
ntizanyo ishobora kumufasha kongera kwigaragaza no kugaruka ku rwego rwe rwo
hejuru. Ikipe y’Abafana ba Villa izakomeza kwitegereza niba uyu mukinnyi
azabafasha kugera ku nzozi zabo zo kurangiza mu myanya yo hejuru muri
shampiyona ya Premier League.
Marcus Rashford wamaze kugera muri Aston Villa yifurije ibyiza Manchester United yamukujije
TANGA IGITECYEREZO