Umuhanzikazi Tems wamamaye mu bihangano binyuranye yatangaje ko yasubitse igitaramo cye yari agiye gukorera i Kigali ku Nshuro ye ya mbere.
Yashyize ifoto kuri konti ye ya X, agaragaza ko igitaramo cye yagisubitse ku munota wa nyuma.
Ni nyuma y'ubutumwa yari yanditse agaragaza ko mu minsi ishize yamamaje igitaramo cye i Kigali, ariko atazi neza ko hari agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko ubutumwa bwe buhamagarira abantu kuzitabira igitaramo, yabutambukije atazi ibiri kubera mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo yiseguye kuri buri wese waba utarabyishimiye.
Tems ariko yakoresheje amagambo agaragaza nk’aho ari amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo, mu gihe ibiri kubera mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu, ari intambara yeruye ihuje ingabo za M23 n’ingabo z’iki gihugu n’abandi babashyigikiye boherejwe n’ibihugu bitandukanye.
Ati “Vuba aha namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda ntamenya ko hari ‘amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo’. Sinigeze na rimwe ngira umugambi wo kutita ku bibazo by’Isi, kandi nibahaye imbabazi niba byarabaye nk’aho ntabyitayeho. Sinari mbizi na gato.”
Uyu mukobwa wo muri Nigeria yavuze ko yifatanyije n’imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi ntambara. Ati “Umutima wanjye uri kumwe n’abahungabanyijwe. Intambara si ibintu byo gukinisha, kandi ndasenga ngo haboneke amahoro muri iki gihe.”
Intambara y’umutwe wa M23 n’ingabo za Congo, yanagize ingaruka ku Rwanda, kuko abantu 9 bitabye Imana bahitanwe n’ibisasu n’amasasu byatewe mu Rwanda, ni mu gihe abandi 35 bakomeretse. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda.
Kugeza ubu umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma. Ndetse mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nanga yavuze ko bagiye gukomeza urugamba bagana Kinshasa.
Yaboneyeho kwamagana abavuga ko baterwa inkunga n’u Rwanda. Ati “Kuki ikitagenda kuri DRC bavuga u Rwanda? Dufite abanya-Afurika y’Epfo muri iki gihugu, abanya-Malawi, Tanzania, Angola, Uganda na Sudani, nyamara ntibivugwa. Turarwana kubera impamvu zacu ntiturwanirwa n’ u Rwanda."
Akomeza ati “Twitirirwa gufashwa n’ u Rwanda kubera tubatsinda, kandi tubatsinda kuko dufite impamvu zikomeye, izo mpamvu ni ukubaho, ni uburenganzira bwacu, mu gihe ingabo za FARDC zirwanira guhembwa. Twe turarwana kugirana ngo tubeho kandi tutabayeho tuzapfa, abandi bo barwanira gushaka amafaranga kandi ni impamvu itatuma badutsinda."
Tems yatangaje ko yamamaje igitaramo cye mu Rwanda ataramenya ingaruka intambara ya M23 na Congo yagize ku baturage bo mu Rwanda
Tems yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima mu ngaruka z’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo
Tems yiteguraga gutaramira i Kigali ku Nshuro ye ya mbere
Tems yasibye ubutumwa bwose yigeze kwandika ahamagarira abantu kuzitabira igitaramo cye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO