Intambara y’amagambo irakomeje hagati y’umuhanzi Drama T n’uwamutumiye mu bitaramo muri Canada akamwambura ndetse akanafungwa nyamara yaranatumiye Juno Kizigenza ariko abantu bakaba barategereje Juno baramubuze.
Muri
Nzeri 2024, nibwo PCK Entertainment yatangaje jo umuhanzi Drama T agiye gukora
uruhererekane rw’ibitaramo muri Canada aho yari gufashwa kubitegura na nyiri
PCK Entertainment witwa Rashid Hungu.
Uyu
musore w’umurundi yari gutaramira mu mijyi ya Toronto, Ottawa, Montreal,
Quebec, Edmonton, Winnpeg na Vancouver. Icyo gihe rero PCK atangaza ibyo,
yahise asaba abantu babyifuza gufata uyu muhanzi hanyuma bakamwishyura.
Benshi
mu bategura n’abamamaza ibitaramo muri Canada, bahise basamira hejuru ayo
makuru yo kuzana Drama T mu bitaramo mu mijyi itandukanye hanyuma bishyura PCK
nyiri ugutumira Drama T.
Nyuma
y’aho, PCK yishyuye igice cy’amafaranga yumvikanye na Drama T hanyuma amwizeza
ko n’ababyinnyi be n’abandi bifuza kuzana azabashakira visa ziberekeza mu
gihugu cya Canada kugira ngo bazabone uko bataramana nk’uko bari babyumvikanye.
Ku
rundi ruhande, bamwe mu bategura ibitaramo muri Canada bari batangiye kwishyura
uyu mugabo amafaranga yo kugira ngo azabazanire Drama T hanyuma abataramire aho
baherereye mu mijyi itandukanye muri iki gihugu.
Nyuma y’uko Drama T ataramiye muri Canada mu mijyi micye, yahise atabwa muri yombi hanyuma udufaranga yari yakoreye baratugwatira bamushinja gukorana na PCK kandi yarabeshye abantu kubazana muri Canda akabarya amafaranga.
Kuri iyi ngingo PCK yavuze ko atabashije kubona uko
azana iyo miryango muri Canada.
Nyuma
y’uko Drama T avuye mu gitaramo adacyuye aye yose ndetse ntataramire mu mijyi
yose, PCK yanze gusubiza amafaranga bamwe mu bari baramwishyuye kugira ngo
abahe Drama T muri icyo gihe yari gutaramira muri Canada.
Nyuma
y’uko PCK adakoranye neza na Drama T, byatumye Juno Kizigenza adakomeza
imishinga yari afite yo gutaramira muri Canada dore ko ku wa 04 Ukwakira 2024
aribwo yatangaje ko agiye gutaramira muri Canada ariko abantu bagategereza
amatariki amaso agahera mu kirere.
Uyu
mugabo yongeye gutera gapapu umudamu w’umunyarwanda witwa Chantal washakiye
ibyangombwa ababyinnyi n’abaririmbyi Kidum ngo ajye gutaramira muri Canada ariko
PCK amaze kumenya yabonye ibyangombwa, ahita amupapura uwo mudamu
hanyuma barakorana.
Mu
kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa TikTok, Drama T yashinje ubuhemu PCK ku bwo
kumufungisha no kutamwishyura amafaranga yose nk’uko bari bayumvikanye ndetse
amushinja no kuba atari yasubiza amafaranga abari barayamuhaye kugira ngo Drama
T azaririmbire mu mijyi itandukanye.
Kugeza
ubu, PCK Entertainment yatangaje ko izakorana n’umuhanzi Israel Mbonyi mu bitaramo
ateganya gukorera muri Canada nubwo benshi mu bagakoranye nawe batabanye neza
ndetse hakaba hari ubwoba bw’uko ibi bitaramo bya Mbonyi bishobora kutaba nk’uko
byagakwiriye.
Drama T yari gutaramira mu mijyi itandukanye muri Canada
Kuva mu Ukwakira, inta kanunu k'ibitaramo bya Juno Kizigenza
PCK Entertainment niyo iri gutegura ibitaramo bya Israel Mbonyi
Drama T arashinja ubwambuzi PCK wamutumiye mu bitaramo muri Canada
Rashid Hungu uzwi nka PCK arashinjwa ubwambuzi n'abo bakoranye mu kuzana Drama T muri Canada
Umva ibyo Drama T na PCK bavuga ku bitaramo Drama T yagakwiye kuba yarakoreye mu mijyi myinshi ya Canada. Ni ikiganiro cyabereye ku rubuga rwa TikTok
TANGA IGITECYEREZO