Kigali

2025 nta rungu! Indirimbo 10 zasusurukije Abanyarwanda muri Mutarama – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/01/2025 7:30
0


Ukwezi kwa Mutarama kwafunguye umwaka wa 2025, kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.



Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo Bruce Melodie yashyize hanze album ye nshya yise “Colorful Generation”. Iriho indirimbo 21, zirimo ihimbaza Imana. Kuri iyi album nshya Bruce Melodie yunamiye umubyeyi we.

Ubwo yayisogongezaga abakunzi be 500 yaguzwe 26.182.400 Frw, n’abarimo Munyakazi Sadate ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.

1.     Beauty on Fire – Bruce Melodie ft Joe Boy

">

Ni imwe mu ndirimbo zigaragara kuri Album ya Bruce Melodie yise ‘Colorful Generation,’ yishimiwe cyane n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe wavuze ko atekereza ko izaba imwe mu nziza z’uyu mwaka wa 2025.

Iyi album y’indirimbo 17 n’inyongezo eshatu yamaze kugera hanze. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaji yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien, zamaze gusohoka.

Uretse izo zasohotse mu mwaka ushize, abakunzi b’uyu muhanzi bamaze no guhabwa amashusho y’indirimbo yitwa ’Beauty on Fire’ Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy.

2.     True Love – The Ben

">

Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘True love’ igaragaramo amashusho y’umugore we, Uwicyeza Pamella, atwite.

Muri iyi ndirimbo, The Ben yumvikana nk’umuntu waryohewe n’urukundo. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo yumvikana agira ati “Ndakuramukije mukunzi wanjye, urabizi ko ngukunda by’ukuri? Sinzi uko nabivuga, disi uri mwiza, gumana nanjye.”

Iyi ni indirimbo ya kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya ‘Ni Forever’ yamukoreye nyuma yo kurushinga.

3.     Bébé – Kevin Kade ft Ali Kiba

">

Ni indirimbo nshya yahuriyemo Ali Kiba wo muri Tanzania na Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baba baririmba bishyize mu mwanya w’umusore wabonye umukunzi mushya, akaba ashaka kwiyibagiza abandi bose bakundanye.

4.     Shenge – Juno Kizigenza

">

Juno Kizigenza uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kandi batanga icyizere, ari mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki. Yatangije umwaka mushya abakunzi be ahereye ku ndirimbo nshya yise “Shenge”.

Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.

5.     Phenomena – Kenny Sol

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny Sol yamamaje yifashishije umugore we, Kunda. Yayishyize hanze anateguza album ye ya mbere n’igitaramo cyo kuyimurika muri uyu mwaka wa 2025, icyakora ahamya ko nubwo abyifuza atarabiha umurongo w’uburyo bizakorwa.

Uretse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere atararangiza gukoraho, Kenny Sol yavuze ko yifuza ko umwaka wa 2025 warangira yongeye gukorera ibitaramo mu Bubiligi, Pologne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

6.     Meterese – Yampano ft Bushali

">

Ni indirimbo ya Yampano uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe yiyambajemo umuraperi Bushali. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bishyira mu mwanya w’umunyeshuri wakunze umwarimukazi we, kubera ubwiza bwe n’uko yitwara.

7.     Mon Coeur – Uncle Austin ft The Ben & Lloav

">

Umunyamakuru ubifatanya n’ubuhanzi, Uncle Austin, yasohoye indirimbo nshya ‘Mon coeur’ yahurijemo The Ben n’umusore mushya ari gufasha witwa Lloav, wari usanzwe akoresha izina rya Pasco mu muziki.

Iyi ndirimbo nshya ‘Mon Coeur’ ya Uncle Austin, yagiye hanze ni imwe muri nyinshi ahamya ko yiteguye gusohora mu mwaka wa 2025.

Ni indirimbo uyu muhanzi ahamya ko yahisemo kuyihurizamo The Ben n’umusore mushya yatangiye gufasha mu kumumurikira Isi y’umuziki.

8.     Zangalewa – Diez Dola

">

Ni indirimbo  ya Diez Dola uri mu bahanzi bashya bari kuzamuka neza muri iki gihe. Uyu muhanzi aba aririmba umusore ugira amacenga menshi yo kureshya abagore, ababwira ibintu bitandukanye n’ubuzima bwe bwite abamo.

9.     Biramvuna – Alto

">

Ni indirimbo y’umuhanzi Alto uri mu bamaze iminsi bahagaze neza. Iyi ndirimbo avuga yayikuye ku nshuti ye yamuganirije inkuru yayo mu rukundo agahitamo kubikuramo inganzo.

10. Okipe – Chiboo

">

Ni indirimbo y’umuhanzi Chiboo uri mu bakizamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba ataka umukobwa. Chiboo ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu Rwanda. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Mbali”.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND