Kigali

Impamvu amazi y’Inyanja adakunze gukoreshwa uretse mu bihe bikomeye

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:16/01/2025 13:48
0


Mu gihe cy’ibibazo byo kubura amazi ahagije yo kuzimya inkongi z’umuriro zayogoje Los Angeles, habayeho gukoresha amazi y’inyanja ya Pacifique. Ibi byakozwe n’abapilote b’indege zizwi nka Super Scoopers, aho buri ndege yashoboraga gutwara litiro 5,678 z’amazi y’inyanja. Ibi byari igisubizo cyihuse kubera ikibazo cy’amazi make.



Urubuga The Conversation ruvuga ko nubwo amazi y’Inyanja agaragara nk’umuti urambye kubera ubwinshi bwayo, afite ingaruka mbi ku bidukikije, cyane cyane ku bimera. Umunyu uri mu mazi y’inyanja wangiza imizi y’ibimera, cyane cyane ibimera byo mu turere tw’ahantu hakama nko muri Los Angeles, bitamenyereye umunyu. Umunyu utuma ibimera bidashobora gukurura amazi neza, bigatuma byuma burundu.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Smithsonian, buzwi nka Templest, bwerekanye ko ubwo ubutaka bw’imisozi ya Chesapeake bwanyweshejwe amazi arimo umunyu igihe cy’amasaha 10 kugeza kuri 30, byagize ingaruka zikomeye ku biti. Ibiti nk’ibya tulip poplar byatangiye kuma.

Mu buryo rusange, amazi y’Inyanja akoreshwa gusa mu bihe by’amage kubera izo ngaruka mbi ku bidukikije. Amazi y’inyanja ya Pacifique afite umunyu uri ku gipimo cya 3.5%, mu gihe amazi yo mu bishanga byo ku nkombe z’iburasirazuba bigize 0.5%. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku bimera byo muri Los Angeles, ahantu hasanzwe hari ubutaka bwumye kandi hakeneye kwitabwaho.

Ikindi kandi, izamuka ry’ubushyuhe ku Isi rituma amazi y’inyanja agira imiraba , bigateza ibibazo ku butaka bwo ku nkombe. Ibi bibutaka gukama no kwangirika, bikabangamira ibimera n’ibidukikije muri rusange.

Izo mpamvu zituma amazi y’inyanja adakunze gukoreshwa, uretse gusa igihe nta yandi mahitamo asigaye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND