Kigali

Ntabwo nigeze nemera kwakira ko ubwo buzima ndimo ari bwo bwanjye - Knowless ku buzima bushaririye yanyuzemo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/01/2025 15:11
0


Umuhanzikazi Butera Knowless, yahishuye icyamushoboje kudaheranwa n’amateka ashaririye yanyuzemo nyuma yo gushengeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agasigara ari imfubyi, bikaza kurangira avuyemo umuhanzikazi wubashywe haba mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.



Ibi we n'umugabo we Producer Ishimwe Clement babigarutseho mu kiganiro bagiranye na B&B Kigali 89.7 FM, cyibanze ku buzima bw’umuryango wabo, burimo urukundo rwabo cyane cyane mu myaka umunani bamaze babana.

Ubwo umunyamakuru yakomozaga ku kuba Knowless ari umwe mu bantu bashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamubajije aho yakuye imbaraga zo kudaheranwa n'ayo mateka ndetse n'ingaruka yamugizeho akamusiga ari imfubyi, kugeza aho uyu munsi ari umwe mu bahanzi beza Igihugu gifite.

Knowless mu kumusubiza, yavuze ko kimwe mu byamufashije ari uko kuva akiri muto yifitemo ikintu cyo guhangana ku buryo atigeze yemera kwicara hamwe ngo ayoborwe n'ayo mateka mabi.

Ati: "Ntabwo nigeze nemera kwakira ko ubwo buzima ndimo ari bwo bwanjye. Ntabwo ari ibintu byatangiye ngiye mu buhanzi ahubwo ni ibintu byatangiye kuva kera."

Yakomeje avuga ukuntu yakuranye inzozi zo gutunga televiziyo n'inzu nziza abitewe n'uko yajyaga abona imibereho y'umuturanyi wabo akabona 'ni nko mu ijuru.'

Ati: "Muri njye nari mfitemo ako kantu ko kuvuga ngo niba hari abantu bafite ibyiza, babayeho, bafite ibintu numva nanjye nshaka, kuki njyewe ntaba umwe mu abo ngabo? Ako kantu rero ko guhangana, njyewe karamfashije. 

Kuba imfubyi, kuba nta miryango ihari, [...] ako ntikaburaga kugukoraho gatoya, ariko kubera ko nawe ufite igitutu cy'ahantu ushaka kugera nawe utazi ariko ubizi ko hari ahantu ushaka kujya hatari aho, bigatuma  bwa buzima, ya mibereho utabitekerezaho cyane kuko hari ibindi bintu byakurushije imbaraga ariko kuko uba uri muto uba utaramenya ibyo aribyo neza."

Yakomeje avuga ko ageze mu mashuri yisumbuye aribwo yavumbuye ko noneho ashobora gutangira kuririmba atabikoreye kuruhura umutima cyangwa kwikura mu bwigunge, ahubwo yabibyaza n'amafaranga.

Ati: "Umunsi wa mbere rero nakoreye amafaranga naravuze nti hano niho ngomba kuba ndi nta kurekura, ndahangana, bituma mbasha ubwo buzima n'amateka bidafata umwanya munini. 

Nk'uko nabivuze ntabwo kabura ariko na none kuko inzozi aba ari nini, intumbero, ushaka nko guhigura agahigo, birashoboka ko muri uwo muryango ntazi ntawageze kuri ibi n'ibi, niba mfite amahirwe nkaba mfite ubuzima, kuki ataba ari njye wa mbere muri uwo muryango wabigeraho?"

Umugabo we Clement yahishuye ko kimwe mu byabafashije kugera ku cyo bifuzaga kugeraho nyuma y'ayo mateka yose akakaye, ari uko umugore we yakuranye ikintu cyo guhangana kandi bombi bakaba baranahuye bakunda akazi ku buryo usanga batabonera umwanya ibitabafitiye umumaro.

Ati: "Iyo mu mutwe harimo iki kintu cyo kuvuga ngo reka dushyire ibifite akamaro imbere, nibyo bigufasha kujonjora ibyo ureka bikinjira muri wowe n'ibyo ureka bigacaho."

Amateka yerekana ko Ingabire Butera Jeanne D'Arc wamamaye nka Knowless yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Ruhango, akaba ari umwana umwe rukumbi wa Butera Jean-Marie Vianney na Uyambaje Marie Claire bombi bitabye Imana.

Knowless ubarizwa muri label ya Kina Music, yashyize hanze Album ye ya mbere yise 'Komeza' mu Ukuboza 2011, ashyira hanze iya kabiri yise 'Uwo Ndiwe' muri Werurwe 2013. Mu 2021, nibwo uyu muhanzikazi yamuritse indi Album yise 'Inzora.' 

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Basezeranye imbere y’Imana ku wa 07 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata. Bamaze kubyarana abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.

Bombi bavuga ko urugo rwabo kuva batangira kumenyekana ko bakundana byari ibibazo ndetse bagahura n’ibicantege, ariko nk’abantu bakuru byinshi bakabyima amatwi.


Knowless yahishuye icyamufashije kurenga amateka mabi yanyujijwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi


Yakuranye ihangana ryiza ryamufashije gukurikira inzozi ze kuruta guheranwa n'ahahise


Ubu Knowless ni umugore wa Clement bafitanye abana batatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND