Kigali

Indwara yo kugira amabuye mu mpyiko ihangayikishije Isi kuko yageze no mu bana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 16:26
0


Abana babarirwa mu bihumbi barwaye indwara yo kugira amabuye mu mpyiko (Nephrolithiasis) - indwara isanzwe igaragara ku bantu bakuru.



Abaganga baraburira abantu, kuko abana bagera ku bihumbi hirya no hino ku isi barwaye indwara y’amabuye mu mpyiko, isanzwe ifatwa nk’indwara y’abakuru. Mu myaka itanu ishize, iyi ndwara yazamutseho 28% ku bana b’abakobwa naho ku bahungu ho yazamutseho 23% ku bari mu myaka 15-19.

Abahanga bavuga ko ibitera ibi harimo imirire irimo umunyu mwinshi, aho ibiribwa byinshi byahinduwe biba bifite umunyu urengeje urugero. Uyu munyu ukabije utuma umubiri ukora cyane mu gutunganya calcium, ikaza kwibumbira mu mpyiko bigatuma havuka amabuye.

Ikindi kandi, ubushyuhe bwo ku isi buzamuka butera abantu kubura amazi mu mubiri. Ibi bigabanya ingano y’inkari, bikarushaho gutuma uburozi nka calcium buguma mu mpyiko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana umwe muri 40% baba bafite ibibazo bifitanye isano n’imiterere y’imisemburo mu maraso cyangwa umurage w’umuryango nkuko bigaragazwa Trib.al. aho ubushyuhe bukomeje kwiyongera - abaganga bateganya ko amabuye mu mpyiko azazamuka cyane mu myaka iri imbere.

Mu 2008, abashakashatsi muri Texas bavuze ko abantu bari mu turere dushyuha cyane nka Amerika y’Epfo bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara. Byitezwe ko kugeza mu 2050, abantu bazahura n’iyi ndwara baziyongera hagati ya Miliyoni 1.6 na 2.2.

Iyi ndwara iterwa n’imirire mibi, kunywa amazi make no gukoresha imiti idakenewe cyane. Ababyeyi n’abarezi basabwa gushishikariza abana kunywa amazi no kwirinda ibiryo birimo umunyu mwinshi.


Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND