Kigali

Imyaka yagize umubare w’iminsi utangana n’uwo tuzi: Biratangaje ukuntu mu mateka ingengabihe zahindaguritse

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:28/12/2024 9:24
0


2024 ni umwe mu myaka igira iminsi 366. Benshi bazi ko biterwa n’uko umwaka wose ugabanyika na 4, wongerwaho umunsi ku kwezi kwa 2. Ariko se ubundi ibi ni nde wabishyizeho? Kubera iki?.



Mu mateka, habayeho imyaka imwe n’imwe idafite umubare usanzwe w’iminsi 365 cyangwa 366. Urugero ni umwaka wiswe “Umwaka w’Urujijo” wagize iminsi 445! Tutirengagije n’indi myaka yagize iminsi mike cyangwa myinshi kurenza isanzwe, nk’uko tugiye kubibona.

Ubusanzwe ahagana mu mwaka wa 1000 mbere y’ivuka rya Yesu, abahanga b’abanyamisiri bavumbuye umwaka ugira iminsi 365.

Nyuma y’igihe mu mwaka w’ 120 mbere ya Yesu, umuhanga witwaga Hipparchus (Hipakasi) yakoze imibare asanga ari byibura umwaka utwara  ugereranije iminsi 365 na kimwe cya kane cy’umunsi. Ahita abona ko hakenewe guhinduraho kuri kalendari yakoreshwaga, ariko ntibyahita bishyirwa mu bikorwa.

Mu mwaka wa 46 mbere ya Yesu, muri repubulika ya Roma, Julius Caesar (Juliyasi Sezari) yagiriwe inama n’abahanga b’abanyamisiri ko kalendari igomba guhinduka. Bityo barabara basanga ingengabihe bakoreshaga imaze gusigara inyuma hafi amezi 3, bituma bayongera kuri uwo mwaka, nguko uko umwaka wa 46 mbere ya Yesu wagize iminsi 445, ntumbaze ngo wagarukiye mu kwa kangahe!

Aho ni naho haziye itegeko ko buri myaka 4, hagomba kwiyongera umunsi umwe ku mwaka, kubera ko cya kimwe cya kane cy’umunsi, nyuma y’imyaka 4 kiba kimaze kuba umunsi wuzuye.

Nyuma y’igihe kirekire, mu kinyejana cya 16, abahanga babonye ko kalendari ya Juliyasi Sezari (Julian Calendar) yibeshye ho gato.

Icyo gihe kiliziya yari ifite ubutware bukomeye cyane, maze papa Geregwari wa munani (Gregory XIII) avugurura ingengabihe, yitwa ingengabihe ya Geregwari (Gregorian Calendar) ari na yo tugikoresha ubu.

Kubera ko hari hashize imyaka irenga 1600, kuri kalendari hari hamaze kurengaho iminsi 10. Iyo minsi 10 yakuwemo muri uwo mwaka bituma itariki 4 y’Ukwakira 1582 ikurikirana na 15 Ukwakira 1582. Ntumbaze ngo abari bafite amasabukuru muri iyo minsi yakuwemo byagenze bite!

Kugira ngo ayo makosa atazongera kuba, Papa Geregwari yanashyizeho amategeko y'inyongera agenga kalendari kubera ko byari byaramenyekanye ko bitwara isi iminsi 365.2422 aho kuba 365.25. Umwaka wose usoza ikinyejana nka 1000, 1900, 2000… ntabwo ugomba kugira iminsi 366 hatitawe ko ugabanyika na 4, Keretse umwaka usoza ikinyejana ariko ugabanyika na 400 urugero: umwaka w’1900 wagize iminsi 365 ariko umwaka wa 2000 ugira iminsi 366.

Ubwongereza bwatinze gukoresha ingengabihe ya Geregwari kugeza mu 1752. Bo bari bacyikoreshereza ingengabihe ya Juliyani. Kandi kugeza icyo gihe, ingengabihe ya Juliyani yari yasigaye inyuma iminsi 11 ugereranyije n’ibihe by’ikirere. Kugira ngo babikosore, Inteko Nshingamategeko yemeje itegeko ryo gukoresha ingengabihe nshya. Mu kwezi kwa Nzeri 1752, tariki ya 2 Nzeri yakurikiwe na tariki ya 14 Nzeri.

Uburusiya na bwo bwakomeje gukoresha ingengabihe ya Juliyani igihe kirekire nyuma y’uko Uburayi bwahindutse bukoresha iya Geregwari. Mu 1918, iyi ngengabihe yari imaze gusigara inyuma ho iminsi 13. Leta yabasoviyete yafashe umwanzuro wo gukosora ibihe maze isimbuka iyo minsi 13. Mu kwezi kwa Gashyantare 1918, tariki ya mbere Gashyantare yakurikiwe na tariki ya 14 Gashyantare. Bituma uyu mwaka w’ 1918 ugira iminsi 352.

Imyaka idasanzwe mu mateka igaragaza uko abantu bagiye bagerageza guhindura uburyo bakoreragamo bakurikije ubumenyi bushya bahawe. Ab’iki gihe nabo bakwiriye kwigira kuri ibi.


Umwanditsi: RWEMA Jules Roger






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND