Kuri tariki ya 26 Ukuboza, Spotify yagaragaje indirimbo Enye zakunzwe cyane ku Isi, zifite umubare munini w'abantu bazikurikiranye. Izi ndirimbo zirimo ibihangano bigezweho ndetse n'iby'iminsi mikuru, byumwihariko mu gihe cy'ibiruhuko bya Noheli.
Dore izo ndirimbo:
1. Die With A Smile
Indirimbo Die With A Smile yaje ku mwanya wa mbere, ikaba ifite abayumviswe barenga Miliyoni 9.108 . Iyi ndirimbo niyo iri ku isonga muri Spotify ku Isi yose. Yakozwe n'abahanzi bakomeye aribo Lady Gaga na Bruno Mars.
2. APT
Indirimbo APT ikomeje kugenda igira abakunzi benshi, ikaba iri ku mwanya wa Kabiri, ifite abayumvise barenga miliyoni 7.534. Ni indirimbo ifite injyana ituje, ikora ku mutima wa benshi ikaba yararirimbwe na "ROSÉ ndetse na Bruno Mars".
3. Last Christmas
Indirimbo ya kera, Last Christmas yaje ku mwanya wa Gatatu,ikaba yarumviswe n'abasaga Miliyoni 5.697, kuba imaze iminsi ntibiyibuza gukundwa cyane mu bihe by'iminsi mikuru, aho benshi bayiririmba mu gihe cya Noheli,ikaba yararirimbwe na Wham.
4. All I Want For Christmas Is You
Indirimbo All I Want For Christmas Is You ya Mariah Carey niyo iri ku mwanya wa Kane, ikaba ifite abayumvise barenga miliyoni 5.591. Ni indirimbo yakunzwe cyane muri Noheli kandi ikomeje kuza mumyanya y'imbere mu myaka yose mu bihe by'ibiruhuko.
Izi ndirimbo zigaragaza uburyo indirimbo zo mu bihe by'iminsi mikuru zumvwa ku rwego rwo hejuru cyane cyane ku mbuga zicuruza umuziki za Audio nka Spotify.
Ifoto ya ROSÉ na Bruno Mars
Wham
Mariah Carey.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO