Umutoza wa Manchester United n’abakinnyi atoza, bakomeje kugaragaza ko bari gutunguirwa n’uko ikipe yabo ikomeje kwitwara nabi kandi ntako baba batagize
Manchester United ikomeje kugana habi nyuma yo gutsindwa 3-0 mu rugo na Bournemouth, ibi bikaba bibaye ku nshuro ya Kabiri mu myaka ibiri ikurikiranye. Mu minsi mikuru ya Noheli, iyi ntsinzwi yasize United iri ku mwanya wa 13 muri shampiyona ya Premier League, ibintu bitari byakayibayeho muri shampiyona kuva yitwa English Premier League.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ruben Amorim,
umutoza mushya wa Manchester United, yagaragaje ko akomeje kugerageza gushakira
ibisubizo ibibazo ikipe ifite. Ati “Muri iki gihe, byose biragoye. Ku
ikipe nka Manchester United gutsindwa 3-0 mu rugo birakomeye kuri buri wese.
Abafana barababaye kandi barananiwe warabibonaga kuva ku munota wa mbere ku
kibuga.”
Nubwo Ruben Amorim yagaragaje ko ikipe isigaye yiharira umupira mu gihe kinini (60% by’umukino), ndetse ikarushaho kugerageza gushaka ibitero, ibyo ntabwo byahinduye umusaruro wo mu kibuga.
Manchester
United yongeye no gutsindwa ibitego biturutse ku mipira y’imiterekano, ikibazo
kimaze kuyibera ingorabahizi muri uyu mwaka wa 2024. Bamaze kwinjizwa ibitego
17 by’ubu buryo bw’imipira y’imiterekano muri shampiyona y’uyu mwaka.
Amorim yakomeje ati: “Turacyafite imbogamizi
nyinshi ku mipira y’imiterekano, ariko inshingano ni izanjye nk’umutoza.
Tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo turusheho kunoza uburyo bwo kwirinda.”
Ku rundi ruhande, Lisandro Martinez, umwe mu bakinnyi b’inyuma ba United, yavuze ko abakinnyi bafite umujinya ku bibazo birimo gutsindwa buri munsi no kunanirwa kugarira neza.
Ati “Twese turi mu gahinda kubera iki kibazo.Dukeneye gukosora
ibijyanye no kwirinda ku mipira y’imiterekano. Iyo dutsinzwe igitego cya mbere
muri ubwo buryo, umukino uba wenda kugenda ukundi.”
Mu mukino wa Bournemouth, Tyrell Malacia,
wakinnye ku mwanya w’ugarira ibumoso, yasimbuwe nyuma y’igice cya mbere kubera
amakosa mu guhanahana umupira. Diogo Dalot na Noussair Mazraoui bakoze amakosa
akomeye, harimo no guterwa penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya
Bournemouth.
Marcus Rashford usigaye yibera ku ntebe
y’abasimbura mu mikino itatu yikurikiranya, ntiyongeye kwitabazwa, nubwo yari
ku kibuga areba uko United itsindwa mu buryo buteye isoni.
Nubwo ibibazo bihari ari byinshi, Amorim
avuga ko akomeza kwizera ko ikipe izazamuka. Ati “Tugomba kwemera ibyabaye no
gukora cyane kugira ngo duhindure ibintu. Ntabwo twatsinzwe kubera iyi mipira
y’imiterekano gusa, twatsinzwe kuko twagize amahirwe menshi ariko ntitwayabyaza
umusaruro,”
Uyu mutoza kandi yagaragaje ko hari byinshi
byiza ikipe igenda ikora, nubwo bitaragera ku musaruro wifuzwa, ati: “Ikipe iri
kwitwara neza mu kwiharira umupira no gukora amahirwe yabyara igitego. Ibyo
biratanga icyizere ko dushobora kubyaza umusaruro ibyo dukora mu mikino itaha.
Manchester United iri mu bihe bikomeye cyane, ariko Ruben Amorim n’ubwo ataramara igihe kirekire ku ntebe y’umutoza, yerekana icyerekezo cyo kugerageza gusana ikipe.
Ibibazo by’imikoranire
y’abakinnyi, gucunga neza imipira y’imiterekano n’imibare idahagije y’ibitego
bigomba guhinduka niba Manchester United ishaka kongera kugaruka ku rwego rwo
guhatanira ibikombe.
Ruben Amorim yavuze ko ibyo muri Man United bikigoranye, ariko bizajya ku murongo
Machester United yinjiye muri Noheli ifite imibare mibi
TANGA IGITECYEREZO