Mulisa Adventine akorera umurimo w'Imana muri Zion Temple mu Gatenga, aho akora umurimo w'Imana nk’umunyamasengesho/umwinginzi (Intercessor). Ni Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Akirwa Subizwa Agaciro [ASA] ufasha abana bo ku muhanda. Kuri ubu arashima Imana ko mu bana afasha harimo abamaze kugera muri Kaminuza.
Kuwa Gatatu w'Icyumweru gishize, Akirwa Subizwa Agaciro (ASA) yongeye gushimisha abana ifasha, ibagenera ifunguro ryiza hamwe n'impano zitandukanye mu rwego rwo kwishimira Noheli no gusoza umwaka wa 2024 no kubategura gutangira umwaka mushya wa 2025.
Uyu muryango wiyemeje gufasha aba bana hamwe n'ababyeyi babo kugera ku cyerekezo cy'ubuzima bwiza. Ubusanzwe, ASA ifasha abana bataye ababyeyi babo gusubirana no kubasubiza mu mashuri ukanabatangira ubwishingizi bwa mituweli buri mwaka.
Kuri ubu ASA irishimira ko intego yayo yatangiye kugerwaho bitewe n'uko "hari abageze muri Kaminuza babikesha ASA (Akirwa Subizwa Agaciro)" nk'uko inyaRwanda yabitangarijwe n'Umuyobozi Mukuru wa ASA ari nawe wayitangije, Ev. Mulisa Adventine.
ASA yeretse urukundo abana batishoboye ifasha isangira nabo iminsi mikuru
Buri mwaka, ASA isangira Iminsi mikuru n'abana ifasha. Ni igikorwa gishimisha aba bana na cyan ko nta handi baba bafite ho kurira Noheli na Bonane. Si ibyo gus ahubwo ibaha ubufasha burimo; ibyo kurya, kubogosha, kubaha ibikoresho by’isuku n’ibindi.
Banaganira na bo bakamenya neza icyatumye batandukana n’imiryango yabo, bakabafasha gusubirana. Mulisa ati: “Abana bogoshwa kabiri cyangwa rimwe mu kwezi, tubaha amasabune, tukabegera tubaganiriza kugira ngo twumve icyatumye bava mu miryango yabo, abenshi tubahuza n'imiryango yabo hariho n’abasubiye mu miryango yabo.”
Mulisa Adventine Umuyobozi Mukuru wa ASA ifasha abana batishoboye n'abo ku mihanda
Mulisa Adventine yabwiye InyaRwanda kandi ko abana bo ku muhanda afasha, abajyana mu ishuri ndetse akabakurikirana mu myigire yabo ndetse kuri ubu arishimira ko mu bana afasha harimo abamaze kugera muri Kaminuza, abandi bakaba bari mu mashuli y'imyuga.
Yunzemo ati: "Ikindi aba bana kuko bakora ibikorwa by'urugomo nko kwiba, tubahuza n'abandi baturage ku minsi y'umuganda rusange, abana bakitabira ibikorwa rusange bakaba no mu nama za nyuma y'umuganda. Abantu rero batangiye kubakira no kubitaho.”
Mu 2019 ubwo ASA yasangiraga n'abana ifasha mu buzima bwa buri munsi
ASA inigisha aba bana gusenga ikabaha n'ubujyanama bushingiye kw'ijambo ry'Imana, "tukanabigisha nabo kwisengera kugira ngo Imana ibabohore kandi bave mu buzima barimo. Ikindi twababwiye ko bagomba gutekereza kugira içyo bakora cyababyarira inyungu bityo bakagenda bahindura ubuzima kandi bamenya banamenyera kwikorera.”
Ibikorwa bya ASA wabibona ku mbuga nkoranyambaga zayo mu mazina "AkirwaRwanda" kuri Youtube, Facebook na Instagram
Byari ibyishimo bikomeye ku bana bafashwa na ASA ubwo bishimiraga iminsi mikuru
Ababyeyi b'abana bafashwa na ASA nabo bitabiriye ibirori byakorewe abana babo
TANGA IGITECYEREZO