Kigali

Byasabye ko abafana bareka kuririmba indirimbo zituka abatinganyi kugira ngo umukino wa PSG na Lyon ukinwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/12/2024 8:14
0


Umusifuzi yahagaritse umukino wa Paris Saint-Germain na Lyon igihe kingana n'iminota 5 kubera abafana baririmbaga indirimbo zituka batinganyi,ukomeza aruko baretse kuziririmba.



Ku munsi w'ejo ku Cyumweru Saa tatu n'iminota 45 nibwo ikipe ya Paris Saint-Germain yari yakiriye Lyon kuri Parc des Princes mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 51, umusifuzi wari wawusifuye witwa Benoit Bastien yawubagaritse iminota 5 bitewe n'uko hari abafana ba Paris Saint-Germain baririmo baririmba indirimbo zituka abatinganyi.

Uyu musifuzi yagiranye ibiganiro n'abatoza, abakinnyi ndetse n'abakapiteni maze asaba kapiteni wa PSG,Achraf Hakimi kujya kubuza abo bafana kuririmba izo ndirimbo bitaba ibyo agaharika umukino burundu.

Uyu mukinnyi yahise ajya kubikora nabo baramwumva bareka kuziririmba umukino ubona gukomeza. Usibye ibi kandi n'ikipe ubwayo yifashihije insakaza mashusho zo muri Stade ibwira abafana ko gutukana bitemewe ariyo mpamvu umukino wari wahagaritswe.

Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Paris Saint-Germain itsinze ibitego 3 bya Dembele,Vitinha na Goncalo Ramos kuri 1 cya Lyon cyatsinzwe na Mikautadze.

Byasabye ko abafana bareka kuririmba indirimbo zituka abatinganyi kugira ngo umukino ukomeze

Abafana ba Paris Saint-Germain baririmbye indirimbo zituka abatinganyi bituma umusifuzi ahagarika umukino 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND