Kigali

Ni ukwishimira impera z'umwaka - Knowless ku gitaramo ategerejwemo muri Uganda nyuma y’imyaka 7

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2024 11:34
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ni nyuma y'imyaka irindwi yari ishize ataramukanya n'abafana be n'abakunzi b'umuziki babarizwa muri kiriya gihugu.



Azabataramira ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ahita Nomad Bar and Grill. Ndetse. Biteganyijwe ko azava mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 yerekeza muri kiriya gihugu.

Knowless afitanye amateka meza na Uganda, kuko yahakoreye ibitaramo mu bihe bitandukanye, ndetse hari bamwe mu bahanzi baho bakoranye indirimbo zagiye ziganza cyane mu itangazamakuru. 

Agiye kuririmba muri Nomad abisikana na Producer Element wahataramiye mu Cyumweru gishize, ku wa 24 Ugushyingo 2024. 

Ndetse, binateganyijwe ko na Rudeboy wamamaye muri Nigeria azahakorera igitaramo ku wa 19 Ukuboza 2024. Ni mu gihe Pallaso na Harmonize bazahataramira ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, mu gitaramo kizaherekezwa no gusabana n’abafana.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Knowless wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nyigisha', 'Uzagaruke', 'Bafana Bafana' n'izindi, yavuze ko yiteguye kuzatanga ibyishimo muri iki gitaramo cyane, ko yari amaze igihe kinini atagera muri Uganda.

Yavuze ati "Igitaramo nyiteguye neza. Sinjye uzabona nsubiye muri Uganda gutaramana n'abavandimwe baho, inshuti, abanyarwanda n'abanya-Uganda bahatuye bose, ni nyuma y'igihe kitari gitoya naherukagayo.”

“Rero ndishimye cyane gusubirayo, niteguye neza, icyo niteguye ni ukwishima, ni ukwishimana n'abantu, ni ugusabana, niteguye neza cyane. Intego yanjye ni ukugirango abantu bishime banezerwe, kuko iyo umuntu asohotse yaje gusangira n'inshuti, aba yaje kwishima."

Uyu muhanzikazi yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo wo gufasha Abanya-Uganda n'Abanyarwanda babarizwa muri kiriya guhugu 'gusoza neza umwaka'.

Kandi n’Abanyarwanda bari mu Rwanda nta n’umwe uhejwe bazajyaa nawe. Ati "Ndabatumiye abantu bose bari muri Uganda, n'abari mu Rwanda bashaka kuza tukigendera kwinezerwa i Kampala nabo ndabatumiye baze, kuri Nomad, twinizererwe twishime."

Knowless agiye kuririmbira muri Uganda, nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2024 yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu gitaramo cya ‘African Rythms’ gitegurwa n’umuryango ‘Global Livingston Institute’, cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado.


Knowless yatangaje ko agiye gutaramira muri Uganda nyuma y’imyaka irindwi yari ishize

Knowless yavuze ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kongera guhura n’abafana be, no kubafasha kwishimira impera z’umwaka

Knowless agiye gutaramira muri Nomad Bar abisikana na Producer Element
Knowless yagaragaje ko azerekeza muri Uganda ku wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 


Knowless yaherukaga gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA KNOWLESS

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA KNOWLESS BUTERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND