Pastor Gaudin Mutagoma, ni umwanditsi, umuririmbyi akaba n’umushumba utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n'umuryango we, agiye kumurika igitabo yise "Inzira y'Inzozi" gikubiyemo uko wakwitwara mu nzira igana ku cyo Imana yaguteguriye.
Pastor Gaudin Mutagoma ni umushumba mu itorero Noble Family Church riyoborwa n’Umushumba mukuru Apostle Alice Mignone Kabera zwiho gushyigikira impano z’Abato n’abakuru. Intego ye ni ugukomeza gufasha abakiri bato kwizera Kristo Yesu, kugira ubuzima bufite intego ndetse bwuzuye indangagaciro za Gikristo.
Kuri ubu Pastor Mutagoma agiye kumurika igitabo yanditsemo ko umubano w’umuntu n’Imana ari wo utuma umuntu agira ubushobozi bwo kubona inzira imuganisha ku nzozi ze, agaciro ko kubaho neza, ndetse n'umurimo mwiza mu isi.
Iki gitabo yise "Inzira y'Inzozi" kizafasha abasomyi kumenya agaciro ko kubaho ufite intumbero cyangwa ubuzima bufite icyerekezo n'uko wakwitwara mu nzira igana ku cyo Imana yaguteguriye.
Nk'uko umwanditsi w'iki gitabo abisobanura, abantu bazasoma iki gitabo, bazabasha gufata umwanya wo gusuzuma no gusobanukirwa ibikorwa byabo n’Ingaruka bigira mu muryango, mu itorero, ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Igikorwa cyo kumurika iki gitabo giteganyijwe ku 30 Ukuboza 2024 mu birori bizabera mu Rwanda, aho abitabiriye bazagira amahirwe yo kumva ibyiza bikubiye muri iki gitabo "Inzira y'Inzozi", gishobora guhindura ubuzima bwa benshi.
Pastor Gaudin Mutagoma agiye kugaruka mu Rwanda
Pastor Gaudin Mutagoma agarukanye mu Rwanda igitabo yise "Inzira y'Inzozi"
TANGA IGITECYEREZO