Kigali

Chorale Inshuti za Mariya yateguye igitaramo gikomeye kizakorwa mu ndimi 7

Yanditswe na: Niyigena Geovanis
Taliki:22/11/2024 16:23
0


Chorale Friends of Mary (Inshuti za Mariya) yongeye gutegura igitaramo "Immacuate Mary" ku nshuro ya kabiri kizakusanyirizwamo inkunga yo gushyigikira ikigo cy’Ababikira cya Notre Damme de la Compassion cyita ku banyantege nke ndetse kikazarangwa n’indirimbo ziririmbwe mu ndimi 7.



Ku wa 08 Ukuboza 2024 kuva saa kumi z’umugoroba kuri Sunrise Guest House i Nyamata mu karere ka Bugesera, hateganyijwe igitaramo Immaculate Marry Concert 2nd Edition cyateguwe na Chorale Friends of Mary (Inshuti za Mariya) isanzwe ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya Nyamata.

Ni umwanya mwiza w’iyi Korali kugira ngo ibashe gutaramira abakunzi bayo ndetse banasangire ijambo ry’Imana nk’uko ari bimwe mu byo Imana idusaba.

Uretse kuramya umukiza, iki gitaramo kizakusanyirizwamo inkunga izashyikirizwa ikigo cy’Ababikira cya Notre Damme de la Compassion cyita ku banyantege nke giherereye mu Karere ka Bugesera kugira ngo gifashwe mu gukomeza kwigomwa no kwitanga ku bw'uyu murimo utoroshye.

Iki gitaramo ngaruka mwaka, kizajya gikorwa ku itariki ya 08 Ukuboza twizihizaho umubyeyi utasamanywe icyaha, igihe iyo tariki yazajya iba yahuriranye n'iminsi y'imibyizi, kizajya gikorwa ku cyumweru iyo tariki irimo.

Ku bantu bifuza kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka, ubu biroroshye cyane. Wabona itike kuri Paruwasi ya Nyamata kandi mu gihe utahageze, wakoresha ikoranabuhanga unyuze kuri www.ibitaramo.com

Ibiciro by’amatike ni ukuva ku mwafaranga 2,000Rwf, 5,0000Rwf ndetse n’amafaranga 15,000Rwf.

Mu gihe kandi haba hari andi makuru wifuza kumenya kuri iki gitaramo cyangwa indi nyunganizi iyo ariyo yose igendanye n’iki gitaramo, wahamagara 0788396524.


Chorale Friends of Mary igiye gutaramira abakunzi bayo mu gitaramo Immaculate Mary 2nd Edition


Iki gitaramo kizajya kiba ngarukamwaka ariko bitabujije ko nta bindi bitaramo bakora


Imyiteguro ya Chorale yo yararangiye hasigaye umunsi nyamakuru w'ibirori





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND