Umunyezamu wa mbere w'ikipe y'igihugu ya Nigeria,Stanley Nwabali ntabwo azakina n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi nyuma yo kumenya inkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana.
Kuwa Wa Mbere w'icyumweru gitaha taliki ya 18 Ugushingo 2024 Saa kumi nebyiri nibwo Nigeria izakira Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.
Mbere yuko uyu mukino ukinwa umunyezamu usanzwe ari uwa mbere wa Nigeria unakinira ikipe ya Chippa United Football Club yo muri Afurika y'Epfo,Stanley Nwabali yakiriye inkuru itari nziza ko Se umubyara yitabye Imana none ntabwo azawukina.
Se w'uyu munyezamu witwa Chief Godspower Onyekam Abali yitabye Imana kuwa Gatatu ariko abo mu muryango we bamuhisha aya makuru dore ko yari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu bategura umukino na Benin.
Nyuma yo kunganya na Benin 1-1 kuwa Kane ni njoro nibwo Stanley Nwabali yamenye iyo nkuru mbi ko Se umubyara yitabye Imana ku myaka 67. Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria yahise amuha uruhushya kugira ngo ajye gushyingura.
Ibi bivuze ko hagati ya Maduka Okoye na Amas Obasogie ariho hazavamo umunyezamu ubanza mu kibuga Nigeria ikina n'Amavubi.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yageze muri Nigeria ku munsi wejo ni mugoroba,bikaba biteganyijwe ko iri bukore imyitozo ya mbere. Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo agire icyizere cyo kuzajya mu gikombe cy'Afurika mu gihe Libya nayo yaba yatsinze Benin.
Stanley Nwabali ntabwo azakina n'Amavubi nyuma yo kumenya ko Se yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO