Dj Obi na Dopecaesar bari mu bavanga imiziki bo muri Nigeria bamaze kugera i Kigali mu rugendo rw’igitaramo bagiye kuhakorera, ruzakomereza no mu bindi bihugu binyuranye byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Aba bagabo bamamaye mu ndirimbo zinyuranye bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024, bitegura gutaramira abanya- Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2023.
Bari kumwe na bagenzi babo basanzwe bakorana barimo Zulu Tedeba ndets na Mr West. Ni mu gihe mugenzi wabo Poco Lee yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, ahagana saa mbili z’igitondo.
Dj Obi wageze i Kigali, asanzwe yaraciye agahigo ku Isi aho yanditswe muri 'Guinness World Records'. Ni umunya-Nigeria kavukire wahiriwe n'umwuga wo kuvanga imiziki. Ndetse ibikorwa bye akora abinyuze mu ihuriro yise "Obi's House" rikorera ibitaramo hirya no hino ku Isi.
Iri tsinda yarihujemo bagenzi be bakomeye muri Nigeria mu rwego rwo gukora ibi bitaramo bizagera hirya no hino ku Isi. Bageze i Kigali bavuye mu bitaramo i Dubai ndetse na Ibadan. Bagaragaza ko bazakomereza urugendo rwabo muri Uganda, Tanzania, Kenya ku wa 22 na 23 Ugushyingo 2024.
Banategerejwe mu Mujyi wa Houston ku wa 27 Ugushyingo 2024, ku wa 29 Ugushyingo bazataramira Dallas, n'aho ku wa 30 Ugushyingo 2024 bazataramira mu Mujyi wa New York.
Mu bihe bitandukanye Dj Obi yakoranye indirimbo n'abarimo Bien- Aime Baraza wo muri Kenya n'abandi. Kandi yifashishije umuyoboro we wa YouTube ashyira hanze indirimbo yahuje zigizwe n'iziba zigizweho, zifasha abantu gususuruka.
Mu 2016 nibwo yanditswe muri Guiness Record World, ni nyuma yo guca agahigo ko kumara igihe kinini acuranga. Yigize kuvuga gukurira iruhande rwa Se ari umuntu uzwi biri mu byamusunikiye mu kwisanga mu itangazamakuru no gukunda umwuga wo kuvanga imiziki.
Yasobanuye ko gufungura 'Obis' House' byari mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki kumva neza imiziki igezweho no gusabana.
Obi yagaragaje ko gutangira kuvanga imiziki byatangiye mu gihe cya Covid-19, kandi ashingiye ku gihe bimaze 'nabonye ko bishoboka'.
Obinna Levi Ajuonuma (DJ Obi) yabonye izuba ku wa 29 Mata 1985, avukira mu gihugu cya Nigeria.
Yegukanye igikombe cya DJ uhiga abandi mu bihembo bya Nigeria Entertainment Awards, ndetse mu 2016 yahataniye ibihembo bya Future Awards Africa Prize.
Obi yatangiye urugendo rw'umuziki we ari DJ aho yigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye.
Nyuma yaje gukomeza Kaminuza yiga ibijyanye n'itangazamakuru n'Itumanaho, aho yakuye Impamyabumenyi muri Kaminuza ya Worcester.
DJ Obi yanditswe mu Guiness World Records, nyuma y'uko amaze amasaha 240 avanga umuziki, aho yakuye agahigo ka DJ Norbert Selmaj wo muri Poland wari ufite aka gahigo, nyuma yo kumara amasaha 200 acuranga mu 2014.
Bisobanuye ko yamaze iminsi 10 avanga imiziki. Kiriya gihe, BBC yanditse ko DJ Obi yari yemereye iminota yo kuruhuka mu gihe cy'isaha imwe, kandi ntiyari yemerewe kongera gucuranga indirimbo mbere y'amasaha ane.
Ariko buri nyuma y'amasaha 12, yahabwaga isaha imwe yo kuruhuka. Yanahabwaga ibyo kurya, abaganga bagakurikirana ubuzima bwe, kandi akemererwa 'Massage".
Dj Obi ari kumwe na Dopecaeser ubwo bari bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024
Obi yaciye agahigo yandikwa muri 'Guiness of World Records'
Dopecaeser aje i Kigali nyuma y'uko aherutse kugaragaza ko Dj Marnaud amufitiye amafaranga atarabasha kumwishyura
TANGA IGITECYEREZO