Kigali

Amavubi yerekeje muri Nigeria nyuma yo gutsindwa na Libya-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/11/2024 9:20
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yerekeje muri Nigeria gukina n'ikipe y'iki gihugu nyuma y'uko itsinzwe na Libya mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.



Kuwa Kane ni bwo Amavubi yatsindwaga na Libya igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 5 wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 wakiniwe muri Stade Amahoro. 

Nyuma yo gutsindwa na Libya bari kumwe mu itsinda D, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024 Amavubi yahise yerekeza muri Nigeria.

Iyi kipe y'igihugu yajyanye abakinnyi bose bahamagawe n'umutoza, Torsten Frank Spittler usibye Rwatubyaye Abdul wagize ikibazo cy'imvune mu myitozo itegura Libya.

Ku wa Mbere w'Icyumweru gitaha tariki ya 18 Saa Kumi n'Ebyiri ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio Stadium mu mukino wo ku munsi 6 ari nawo wa nyuma mu gushaka itike cy'Afurika.

Amavubi arasabwa kuzatsinda uyu mukino kugira ngo azabashe kubona itike mu gihe Benin yaba yatsinzwe na Libya. Kugeza ubu mu itsinda D, Nigeria niyo ya mbere n'amanota 11 ndetse yo ikaba yaramaze no gukatisha itike, Benin ikaba iya Kabiri n'amanota 7, Amavubi akaba aya Gatatu n'amanota 5 mu gihe Libya ari iya Kane n'amanota 4.

Abakinnyi b'Amavubi berekeje ku kibuga cy'indege i Kanombe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND