Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 15 Ugushyingo ni umunsi wa 319 mu igize umwaka hakaba hasigaye 46 kugira ngo ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
bidashyitse, bafite nabo uburyo bwo gutumura itabi, n’ubwuryo bwabo bwihariye bwo kuritekera.
1738: Havutse Sir William Herschel, Umuhanga w’Umucukumbuzi mu bumenyi bw’ikirere, niwe wavumbuye Umubumbe wa Uranus.
1862: Havutse Gerhart Hauptmann, wahawe igihembo Nobel cyo guharanira amahoro, mu mwaka w’1912
1889: Nibwo Brésil yabaye Repubulika.
1908: Nyuma yo gutanga kw’Umwami w’Abami Kouang-siu n’umugabekazi Ts’eu-hi, P’ou-yi yagizwe Umwami w’Abami w’u Bushinwa afite imyaka itatu.
1920: Ni bwo Société des Nations (itaraba ONU) yakoze inama yayo ya mbere yabereye i Genève mu Busuwisi.
1931: Mutara III Rudahigwa yagizwe Umwami na Musenyeri Léon Classe, amusimbuza se Musinga wari umaze kwirukanwa mu gihugu.
1935: Ibirwa bya Philippines byahawe ubwigenge
1951: Calypso mu rugendo rwa mbere, hagamijwe kugera ku Nyanja itukura (Mer Rouge/ Red Sea).
1969: Ku myaka 77, Léonard T. Friscoe, yishubije muri Gereza ntawe ubimuhatiye, nyuma y’imyaka 46 yose yari ishize yarayitorotse, ari nta n’uzi irengero rye, n’urwandiko rumuta muri yombi rwarataye agaciro.
1988: Nibwo Yasser Arafat yatangaje ko habayeho Leta ya Palestine, Umurwa Mukuru wayo ukaba Yerusalemu. Mu ijambo rye yavuze ko yihanangirije iterabwoba ry’uburyo bwose, cyane cyane irya Israel.
1992: Leta ya Alabama, imwe mu zigize USA, yatangaje ko ikuyeho igihano cyo kwicisha urushinge rw’ingusho.
1993: Abanyeshuri b’Abafaransa bigaragambije hose mu gihugu bamagana igabanywa ry’ingengo y’imari yagenerwaga amashuri makuru na za Kaminuza.
1999: Nahimana Ferdinand wagize uruhare mu ishingwa rya Radiyo RTLM, yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha nubwo nyuma rwaje kumugabanyiriza igihano bakagishyira ku myaka 30.
2002: Myra Hindley yashizemo umwuka. Ni umwe mu bagore babayeho banzwe cyane mu Bwongereza, ku bw’ibikorwa by’ubuhotozi yakoreraga abana.
2005: Nibwo guverinoma ya USA yemeye ko yifashishije zimwe mu ntwaro z’ubumara ngo ibashe guhangana na Saddam Hussein waregwaga nawe gutunga bene izo. Hari hasize icyumweru kimwe gusa Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko nta ntwaro zitemewe ku rugamba yigeze ikoresha irwana n’Ingabo za Irak.
Hari nyuma yo guterwa hejuru n’u Bufaransa bwatangazaga ko bubifitiye ibimenyetso by’ikoreshwa rya Phoshore Blanc igurumana iyo ihuye na Oxygene, bukanemeza ko amashusho ya General Collin Powell yagaragazaga aho Irak ikorera ibitwaro bya kirimbuzi, ari amahimbano (montage).
TANGA IGITECYEREZO