Kigali

Amasomo 5 yo kwigira ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/11/2024 8:14
0


Kuba kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco bigoye cyane ni kimwe mu byagaragaye ,ku mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yatsinzwemo na Libya igitego 1-0.



Kuva mu ntangiriro z'iki Cyumweru nta bindi byagarukagwaho cyane mu biganiro by'imikino bitandukanye kuri Radio zitandukanye,nta bindi ibinyamakuru byandika  byandikagaho cyane bitari Amavubi ashobora kubona urufunguzo rufungura umuryango urimo amateka aheruka gukorwa mu myaka 20 ishize.

Nyuma y'uko Abanyarwanda biyemeje gushyigikira abasore babo n'abakinnyi bakiyemeza gukora ibishoboka byose ngo bazatange ibyishimo,ejo kuwa Kane harageze gusa ibyari byitezwe ntibyaba.

Imbere y'Abanyarwanda  ibihumbi, ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi , yatunguranye itsindwa na Libya igitego 1-0 cyatsinzwe na Fahid Mohamed ku munota wa 83. 

Byari nyuma y'uko Amavubi yari yihariye umupira mu bijyanye no guhererekanya ndetse akarema n'uburyo bw'inshi imbere y'izamu gusa abarimo Nshuti Innocent, Muhire Kevin na Manzi Thierry ntibagira icyo babubyaza.

Dore amasomo 5 twigiye muri uyu mukino;

1. Kujya mu gikombe cy'Afurika biragoye

Ubushize ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yanganyaga na Nigeria 0-0 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro,icyo gihe  kujya mu gikombe cy'Afurika byarashobokaga bijyanye n'uko ibihe byari bimeze  ariko kuri ubu nyuma y'uko Amavubi atsinzwe na Libya biragoranye.

Ubundi kugira ngo imibare yorohe byasabaga ko Amavubi atsinda Libya ndetse akazanatsinda Nigeria ubundi akerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco ariko kuri ubu birasaba indi mibare . 

Nyuma y'uko Nigeria inganyije na Benin , ikipe y'igihugu ya Nigeria yari yamaze gukatisha itike yahise igira amanota 11,Benin iguma ku mwanya wa Kabiri n'amanota 7, Amavubi aguma ku mwanya wa 3 n'amanota 5 mu gihe Libya yo yagize amanota 4 ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma.

Kuri ubu kugira ngo Amavubi azerekeze mu gikombe cy'Afurika birasaba ko azatsinda Nigeria naho Libya igatsinda Benin. Mu mibare y'umupira birashoboka ariko biragoye. Biragoye ko Benin yasanze Nigeria iwayo bakanganya igotego 1-1 wakitega ko yananirwa kurikura kuri Libya ndetse kandi biragoye ko Amavubi yananiwe gutsindira Libya muri Stade Amahoro wakwitega ko azajya gutsindira Nigeria iwayo.

Imibare yo kujya mu gikombe cy'Afurika uragoye ku Mavubi 

2. Amavubi ntabwo aramenya kubyaza umusaruro imipira y'imiterekano 

Kimwe mu bintu umutoza yigisha abakinnyi be harimo n'uko bashobora kubyaza umusaruro imipira y'imiterekano nk'uko bimeze kuri Arsenal ubu aho iyo babonye kufura cyangwa koroneri hari uko bazitera kandi bikarangira zivuyemo ibitego.

Ku munsi w'ejo kuwa Kane ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yabonye koroneri zirenga 10 ndetse inabona kufura zirenga 5 zirimo 3 zari ziteretse ahantu heza inyuma y'urubuga rw'amahina gato aho zashoboraga no kugira icyo zibyara. 

Iyi mipira y'imiterekano yose ntacyo abasore b'Amavubi bayibyaje ndetse nta nubwo ari kuri uyu mukino gusa no ku y'indi mikino niko byagiye bikunda kugenda. Kimwe mu bijya biba imbogamizi mu gutera imipira y'imiterekano ni igihagararo ariko hari bamwe mu basore b'Amavubi bashobora kujya bifashishwa barimo Mugisha Bonheur,Manzi Thierry,Nshuti Innocent,Mutsinzi Ange,Fitina Ombolenga n'abandi mu gihe umutoza yabigishije uko iterwa.

Amavubi ntabwo aramenya kubyaza umusaruro imipira y'imiterekano 

3. Kwizera Jojea bikomeje kwanga 

Kwizera Jojea usanzwe ukinira ikipe ya Rhode Island yo muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino we wa mbere yakiniye Amavubi ubwo yakinaga na Lesotho mu mukino wa gicuti yitwaye neza ndetse anatsinda igitego. 

Icyo gihe yaririmbwe n'Abanyarwanda ndetse benshi batangira gutekereza ko yaba ari igisubizo ku ruhande rw'iburyo rwari rwarabuze umukinnyi utyaye ariko ibintu bikomeje kwanga.

Ubusanzwe mu ikipe ye ya Rhode Island abanza mu kibuga ndetse ajya atanga n'imipira  ivamo ibitego gusa mu Mavubi ntabwo biri gukunda. 

Ku mukino wa Libya ubanza yabanje mu kibuga asimbuzwa igice cya mbere kitararangira,ku wa Nigeria nabwo asimbuzwa nta kinini arakora,ku wa Benin ubanza asimbuzwa igice cya mbere kikirangira,ku wo kwishyura biba uko none no ku munsi w'ejo niko byagenze.

Mbere benshi bavugaga ko kutitwara neza k'uyu mukinnyi byaba biva ku munaniro dore yakundaga kugera mu ikipe y'Igihugu habura amasaha make ngo umukino ukinwe ariko mu mikino 3 iheruka yose yahageze kare abona igihe cyo kuruhuka.

Kwizera Jojea bikomeje kwanga

4.Torsten Frank Spittler kuva yagera mu Mavubi umukino wa mbere agihamagara abakinnyi uramugora

Akenshi ikipe y'igihugu ihamagara abakinnyi izakina imikino ibiri ariko ku munsi byongeye kugaragara ko Umudage,Torsten Frank Spittler gutsinda umukino we wa mbere agihamagara abakinnyi bikomeje kugorana. Kuva umutoza yagera mu Mavubi mu Gushingo kwa 2023 buri gihe atsinda uwa Kabiri gusa, uwa mbere akawutsindwa cyangwa akawunganya.

Torsten Frank Spittler akigera mu Mavubi ku mukino we wa mbere agihamagara abakinnyi yanganyije na Mozambique 0-0 ,ku mukino wa Kabiri atsinda Afurika y'Epfo ibitego 2-0. Ku mukino we wa Gatatu agihamagara abakinnyi yanganyije na Botswana 0-0 naho mu mukino wa Kane atsinda Madagascar ibitego 2-0 mu mikino ya gicuti.

Mu mukino wa Gatanu agihamagara abakinnyi yatsinzwe na Benin 1-0 naho mu mukino wa Gatandatu atsinda Lesotho 1-0.

Mu mukino wa Karindwi agihamagara abakinnyi yanganyije na Libya 1-1 naho mu mukino wa Munani anganya na Nigeria 0-0. Mu mukino wa 9 agihamagara abakinnyi yatsinzwe na Benin 3-0 naho mu mukino wa 10 atsinda Benin 2-1.

Mu mukino wa 11 agihamagara abakinnyi yatsinzwe na Djibouti 1-0 naho mu mukino wa 12 atsinda Djibouti 3-0 muri CHAN. Ku munsi w'ejo mu mukino we wa 13 agihamagara abakinnyi yatsinzwe na Libya 0-0.

Mu minsi ya mbere benshi bavugaga ko impamvu akunze kugorwa n'umukino wa mbere byaba biterwa n'uko hari abakinnyi yabonaga habura amasaha make ngo umukino ube cyane cyane abakina ku Mugabane w'u Burayi ariko mu mikino ine byarakosotse.

Torsten Frank Spittler ukunze kugorwa n'imikino ya mbere agihamagara abakinnyi 

5.Amavubi arafite ikibazo cya ba rutahizamu 

Ku munsi w'ejo ku wa Kane mu mukino Amavubi yatsinzwemo na Libya,Frank Spittler yakoze impinduka mu bindi bice bishinzwe gushaka igitego ariko bigeze kuri rutahizamu ntiyazikora.

Ntabwo ari ukubera ko yari anyuzwe n'umusaruro wa Nshuti Innocent ahubwo ni ukubera ko ari ikibazo cya ba rutahizamu Amavubi akomeje guhura nacyo. Yakubitaga ijisho ku ntebe y'abasimbura akabona rutahizamu uhari ni Mbonyumwami Taiba wa Marine FC utakwitegaho byinshi.

Mu mukino wo ku munsi w'ejo Nshuti Innocent yarase uburyo bw'inshi imbere y'izamu ariko niyo ugiye kureba ntabwo afite imibare ishimishije dore ko mu mikino 10 iheruka amaze gutsindamo ibitego 3 gusa.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku munsi , Torsten Frank Spittler nawe yagaragaje ikibazo cya ba rutahizamu batsinda ibitego.

Nshuti Innocent warase uburyo bw'inshi bwashoboraga kuvamo ibitego 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND