Kigali

Ibitaramo 5 byitezweho gususurutsa abanya-Kigali muri 'Weekend'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2024 14:37
0


Ni 'Weekend' idasanzwe ku bakunzi b'umuziki i Kigali ushingiye ku kuba hagiye kuba ibitaramo bitanu mu mpera z'iki cyumweru bizahuriza hamwe abahanzi mu ngeri zinyuranye cyane cyane ibya Hip Hop.



Ni ibitaramo bimaze igihe byamamazwa, ndetse harimo ibyo bamwe basabwaga kwiyandikisha mbere y'uko umunsi nyirizina ugera. 

Byateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki kwizihirwa, ariko biri no mu murongo wo kubafasha kwitegura gusoza neza umwaka wa 2024.

Harimo igitaramo kizaririmbamo abahanzi barenga 11, n'ikindi kizaririmbamo abahanzi barenga 20. InyaRwanda igiye kugaruka ku bitaramo bitanu byitezwe mu mpera z'iki cyumweru. 

1.Ibitaramo bya 'Access' bigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere 

Ibi bitaramo bigiye kubera i Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva ku wa 14 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 16 Ugushyingo 2024. Bizabera muri Kigali Convention Center ndetse no kuri Mundi Center.

Bigamije gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwagura umubano n'abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika. Uretse abahanzi, hanatumiwe abashoramari, abafite aho bahuriye n'umuziki, n'abandi bagira uruhare mu guteza imbere inganda ndangamuco.

Ni ibitaramo bizaririmbamo abarimo Nasty C wamamaye muri Afurika y'Epfo no muri Afurika yose muri rusange, ariko kandi hanitezwe umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka uri mu bazatanga ikiganiro.

Ibi bitaramo byanahaye umwanya cyane abaraperi bo mu Rwanda barimo Bushali, Ish Kevin n'abandi barimo Uncle Austin na Ariel Wayz bazataramira abantu.

2. Juno Kizigenza na Kevin Kade bagiye guhurira mu gitaramo kimwe 

Aba bahanzi bombi bagiye guhurira ku rubyiniro ku nshuro ya mbere. Bategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024.

Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b'aba bahanzi kongera gutaramana nabo.Cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt.

Juno Kizigenza aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'Puta' yakoranye n'umuraperi Bull Dogg, yabanjirijwe na Album ye ya mbere yise 'Yaraje'.

Ni mu gihe Kevin Kade aherutse mu bitaramo yakoreye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Element, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo azakorana na Juno Kizigenza kuri uyu wa Gatanu.


3.Abaraperi 11 bahurijwe mu gitaramo cyihariye cya Hip Hop 

Abaraperi 11 barimo abafite amazina akomeye muri iki gihe na Ndayishimiye Mark Bertrand [Bull Dogg] na Gatsinzi Emery [Riderman] bashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cyiswe "The Keep it 100 Concert" cyateguwe n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol binyuze mu kinyobwa cyabo bise 'Skol Malt'.

Ni ubwa mbere iki gitaramo kigiye kuba. Cyateguwe hagamijwe gufasha abakunzi ba Hip Hop kunogerwa n'impera z'umwaka basabana n'abaraperi bikundira, ariko kandi nta kwicwa n'inyota kuko Skol Malt yabegerejwe.

Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi, kiyongereye mu bindi byabaye muri uyu mwaka, byabaye imbonekarimwe kuri benshi, ndetse abakunzi ba Hip Hop bumvikanisha ko bari banyotewe.

Kizaba ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, aho kizaririmbamo abaraperi Riderman, Bushali, B-Threy, Bull Dogg, Zeo Trap, Nessa na Beatkilla, Boychopper, Slum Drip, Papa Cyangwe ndetse na Fireman.

Skol ariko inavuga ko hari abandi bahanzi babiri bazatungurana muri iki gitaramo. Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, hanatangajwe ko Dj Kalex na Smooth Kriminal aribo ba Dj bazasusurutsa abantu.


4.Ibitaramo bya Gen- Z Comedy byahujwe n'umuziki 

Ibi bitaramo bisanzwe biba kabiri mu kwezi, mu rwego rwo gufasha abakunzi b'urwenya gususuruka. Bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kuri iyi nshuro byahujwe n'umuziki, aho hazajya hanatumirwa n'abahanzi bagataramira abitabiriye ibi bitaramo.

Hatumiwe itsinda rya True Promises ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Hanatumiwe kandi umunyarwenya 'Bamenya' ugomba gutanga ikiganiro mu gace ka 'Meet me Tonight'. Ni mu gihe umuraperi Zeo Trap ategerejwe muri iki gitaramo, aho agomba gutaramira abakunzi b'ibihangano bye.

 

5.Ibitaramo by’itsinda ‘Obi’s House’ i Kigali

 

DJ Obi wanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo ku Isi 'Guinness World Records', aherutse gutangaza uruhererekane rw'ibitaramo agiye gukorera mu bihugu birimo u Rwanda.

Ni umunya-Nigeria kavukire wahiriwe n'umwuga wo kuvanga imiziki. Ndetse ibikorwa bye akora abinyuze mu ihuriro yise "Obi's House" rikorera ibitaramo hirya no hino ku Isi. 

Yagaragaje ko ku wa 15 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda.  Nyuma y'umunsi umwe ni ukuvuga tariki 16 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Nyuma y'umunsi umwe kandi azataramira mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania, nyuma y'aho tariki 18 Ugushyingo 2024 nabwo azakorera igitaramo muri iki gihugu.

Nyuma y'iminsi itanu azataramira mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, mu gitaramo 'Solfest" itsinda rya Sauti Sol rizakora risezera ku bakunzi baryo.

Mu bihe bitandukanye uyu musore yakoranye indirimbo n'abarimo Bien- Aime Baraza wo muri Kenya n'abandi.

Kandi yifashishije umuyoboro we wa YouTube ashyira hanze indirimbo yahuje zigizwe n'iziba zigizweho, zifasha abantu gususuruka. 

Uretse gutaramira i Kigali, abahanzi bo mu Rwanda bazanataramira mu mahanga. Ku wa 16 Ugushyingo 2024, Ruti Joel ari kumwe n’abarimo Lionel Sentore n’abandi bazataramira mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi. Ni ubwa mbere, Ruti Joel azaba ataramiye muri iki gihugu. 

Ni mu gihe Kenny Sol ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Canada ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 muri Ottawa; ni mu gihe ku wa 22 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Montreal. Ibi bitaramo yabyitiriye indirimbo ye yise ‘Phenomenal’ itarajya ku isoko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND