Kigali

Ibyihariye kuri Director Cryptocurrency uri mu bakwiye guhangwa amaso mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/11/2024 7:57
0


Director Cryptocurrency, ni umu-Director w’indirimbo ubimazemo imyaka ibiri, akaba amaze gukora indirimbo zirenga 50.Avuga ko abona uyu mwuga ugenda waguka, ndetse uyu munsi ukaba watunga umuntu uwukorana umwete kandi awukunze.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Imanishimwe Viateur wiyise Director Cryptocurrency, yavuze ko uyu mwuga yakuze awukunda, ndetse akaza kuwiyunguraho ubumenyi nyuma y'uko asoje amashuri.

Akomeza ku rwego yibonaho uyu munsi yagize ati: "Nkomeje gukora nta kinkomye mu nkokora, naba ndi ku rwego rwiza rushimishije yaba mu gihugu no hanze kuko ntabwo ibintu nkora nshaka kubigumisha mu Rwanda gusa. 

Kugeza ubu, ahamya ko bigenda bimuhindurira ubuzima kuko bibasha kumutunga, aho bimuha amafaranga amufasha kubaho mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uyu musore ahanini ukunze kwibanda ku bahanzi bakizamuka, amaze gutanga umusanzu ukomeye mu ndirimbo zirenga 50 zirimo iyitwa 'Game' yahuje Yee Fanta n'abandi bahanzi bato, 'Hit' ya Molan na High Vibes, 'Kigali boy' ya Pride n'izindi nyinshi.

Inzozi ze, ni ugukorera indirimbo abahanzi bakomeye baba abo mu Rwanda n'abo mu mahanga, ku buryo azageza ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Icyitegererezo cye, ni Meddy Saleh na Eazy Cut, afatiraho urugero mu birebana n'ubuhanga bafite mu gufata amashusho y'indirimbo.

Mu byifuzo bye uyu munsi, harimo kugira imikoranire myiza n'abandi ba-Director bakomeye ndetse n'abahanzi bamaze kwandika izina, kugira ngo abashe guha Abanyarwanda ibintu byiza nk'uko abiteganya.

Avuga ko nta mbogamizi nyinshi akunze guhura na zo usibye gusa itumanaho rishobora kutagenda neza hagati ye n'umuhanzi, ariko ashimangira ko iyo bavuganye nta nkomyi byose bigenda neza indirimbo zigakorwa nk'uko biba byateguwe.


Director Cryptocurrency uri mu bari kubaka izina yavuze ko nubwo bitaracamo neza hari intambwe ikomeye amaze gutera


Afite inzozi zo gukorera indirimbo abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND