Mugisha Robinson wamenye mu gutunganya indirimbo no kuririmba nka Element, yaciye agahigo ko gukora amajwi y’indirimbo ya Naseeb Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] ndetse n’indirimbo ya Zuhura Othman Soud [Zuchu] bavugwa muri iki gihe mu rukundo n’ubwo umwe ari shebuja w’undi.
Ibi byatumye Element yiyongera ku rutonde rw’abahanzi b’i Kigali babashije kugirana umubano na Diamond, nyuma ya The Ben bakoranye indirimbo ‘Why’ ndetse na Mico The Best wakoranye nawe indirimbo “Sinakwibagiwe” nubwo itakorewe amashusho yayo.
Byanatumye kandi aba Producer wa Mbere wo mu Rwanda ukoreye aba bombi. Ubwo yari muri Tanzania mu biganiro n’itangazamakuru mu Ukwakira 2024, Bruce Melodie ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo nka ‘Iyo foto’ yakoranye na Bien-Aime Baraza, yabajijwe niba ateganya gukorana indirimbo na Diamond, asubiza ko ‘bizagenwa n’igihe no guhuza kwacu twembi’.
Diamond ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Afurika bigoye kwigondera utihagaze ku mufuka- Kandi ibintu byinshi akunze kubigira ibanga kugeza bisohotse.
Ariko kandi aherutse gusohora indirimbo ‘Komasava’ yaciye ibintu hirya no hino ku Isi, yakoranye na Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Khalil Harisson ndetse na Chley.
Ku wa 14 Ukwakira 2024, nibwo Element yakoreye urugendo muri Tanzania. Ni ku nshuro ya Gatatu yari ageze muri iki gihugu, yahoyakoreye imishinga y’indirimbo zinyuranye, ndetse anahafatira amashusho y’indirimbo zinyuranye zirimo ‘Sikosa’ ya The Ben na Kevin Kade.
Ni urugendo yakoze mu rwego rwo gukorera indirimbo abahanzi bakomeye muri kiriya gihugu nk’imwe mu ntego yari yihaye muri uyu mwaka. Ariko kandi byaturutse ku busabe bwa bariya bahanzi babarizwa muri kiriya gihugu, bakunze uburyo akoramo indirimbo.
Ku
wa 22 Ukwakira 2024, Element yabwiye Crown Media ko amaze kurambika ikiganza ku
ndirimbo ya Davido, Wizkid, Rayvanny, Harmonize na Ali Kiba kubera kugirirwa
neza n'Imana no guharanira gukora umuziki mwiza utuma buri wese yifuza ko
bakorana mu bihe bitandukanye.
Element yavuze ko gukorera indirimbo Ali Kiba na Rayvanny 'byari inzozi'. Akomeza ati "Kubera ko ubu tuvugana ngejeje imyaka 24 y'amavuko, kandi bariya ni abanyabigwi. Navuga ko ari umugisha gukorana n'aba banyabigwi, kuko ntabwo ntigeze ntekereza ko tuzakorana. Ni ibitangaza rero."
Yamenye ko ubwo yakoreraga indirimbo aba bombi 'ni nabwo bwa mbere' bari bahuriye muri studio bari mu ikorwa ry'indirimbo. Yavuze ko na Ali Kiba ariko yamubwiye.
Ashingiye ku kuntu yatunganyije iyi ndirimbo ya Rayvanny na Ali Kiba, Element yavuze ko 'twakoze indirimbo idasanzwe'.
Element
yasobanuye ko ari umugisha yagize kuba ku myaka ye 24 yarabashije gukorera
indirimbo Ali Kiba, Davido, Wizkid ndetse na Rayvanny. Ati "Navuga ko ari
Imana yabikoze."
Yasobanuye ko yakoreye indirimbo Davido bahuriye 'bwa mbere' muri studio muri Nigeria. Icyo gihe bakoze ibikorwa byaganishije ku mushinga w'iyi ndirimbo 'ariko ntirasohoka'.
Yanavuze ko yakoze indirimbo yaririmbyemo Wizkid bigizwemo uruhare n'itsinda rya Sauti Sol 'ubwo bari bakiri kumwe'. Ati "Icyo gihe nakoze indirimbo ya Sauti Sol na Wizkid'. Ni uko twakoranye rero."
Kuri ubu Element yamaze kugaruka mu Rwanda. Ubwo yari muri Tanzania, yasohoye amashusho amugaragaza ari kumwe na Ali Kiba, ariko ntiyerekanye amashusho ari kumwe na Rayvanny nubwo bahuriye muri studio imwe.
Harmonize niwe watangaje ko yanyuzwe no gukorerwa indirimbo na Element ariko nta mashusho abaragaza bari kumwe.
InyaRwanda ifite amakuru yizewe ahamya ko mu bahanzi bo muri Tanzania Element yakoreye indirimbo harimo Diamond, Zuchu ndetse na Marioo.
Uwaganiriye na InyaRwanda, ati “Nibyo izo ndirimbo zarakozwe, urumva ko igisigaye ni uko azirangiza ubundi akazibaha.” Hari indirimbo Element yakoze, ndetse zimwe aziririmba.
Diamond yakunze kugira ibanga cyane cyane ku ba Producer bakoranye ku ndirimbo. Rimwe na rimwe bituruka mu kuba abo ba Producer baba banakoranye na Harmonize, kandi ari umuhanzi badacana uwaka kuva yatangira kumufasha.
Ni
nako bimeze kuri Ali Kiba kuko badakunze kumvikana. Ibi bituma ibyabereye muri
studio Element akoreye indirimbo ye na Zuchu bikomeza kugirwa ibanga kugeza
igihe izasohokera.
Amakuru avuga ko Diamond yanyuzwe n’uburyo Element akoramo indirimbo bituma amwiyambaza
Zuchu yakorewe indirimbo na Element nyuma y’imyaka itatu ishize atangiye urugendo rw’umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MILELE' YA ELEMENT
">
TANGA IGITECYEREZO