Kigali

Harimo gusuzugura ikipe! Clarisse Uwimana wa B&B yakomoje ku byatumye Djibouti itsinda u Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/10/2024 10:45
0


Uwimana Clarisse, Umunyamakuru w'imikino kuri B&B Kigali FM yavuze ko kuba ikipe y'igihugu "Amavubi" yatsinzwe na Djibouti mu mukino wa mbere mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa CHAN habayeho gusuzugura ikipe y'igihugu ya Djibouti ko ari ikipe iciriritse.



Kuri iki Cyumweru itariki 27 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yatsinzwe na Djibouti igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Africa cy'abakinnyi bakina muri shampiyona z'iwabo mu gihugu, CHAN.  

Umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Uwimana Clarisse ubwo yari ayoboye ibirori byatangiwemo ibihembo by'ubwiza bya Diva Awards, yabajijwe na inyaRwanda Tv impamvu abona yaba yatumye Amavubi atsindwa na Djibouti, agaragaza ko habayemo gusuzugura Djibouti.

Clarisse yagize ati "Navuga ko iriya kipe twari twayifashe nk'aho iciriritse ndetse ukurikije n'amagambo umutoza yavuze yari yagaragaje ko ari ikipe yoroshye. Umupira warahindutse, amakipe yo mu Karere yamaze kuzamura urwego, gusa ku wa Kane itariki ya 31 Ukwakira hari umukino wo kwishyura ntabwo ntekereza ko tuzasezererwa mu rugo.

Twari twabonye amahirwe yo gukinira imikino yose mu rugo, gusa nizeye ko u Rwanda ruzakoneza mu cyiciro gikurikira nubwo twatakaje umukino wose. 

Hakozwe amakosa atandukanye, ntabwo numva ukuntu bahaye uruhushya Mugisha Gilbert ngo ajye mu birori. Niba umuntu ari umukinnyi ukomeye mu ikipe A, biba bivuze ko unamukeneye mu ikipe B, ubwo ndumva atari akwiriye uruhushya kuko ikipe yari igikeneye imbaraga ze.

Umukino wo kwishyura u Rwanda rukeneye ibitego byibura bitatu kandi birashoboka, gusa hari abakinnyi umutoza atahamagaye''.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe na Djibouti igitego kimwe ku busa kuri Stade Amahoro, byari biri kubarwa nk'aho ari ikipe y'igihugu ya Djibouti yakiriye umukino. Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kane itariki 31 Ukwakira 2024 [nawo uzabera mu Rwanda] aho abanyarwanda bazaba bahanze amaso ko Amavubi azihimura kuri Djibouti. 

U Rwanda rukimara gutsindwa na Djibouti, umutoza Frank yahise ahamagara abandi bakinnyi bane ikubagahu, kugira ngo bazamufashe mu myanya yabonyemo ibihanga. Abo bakinnyi bahamagawe harimo Iraguha Hadji, Niyonkuru Sadjati, Twizerimana Onesme na Nizeyimana Mubarakh.

REBA IKIGANIRO CLARISSE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudius4 hours ago
    Ubu ariko koko aba banyamakuru ba sport bavuga ibyo basesenguye or ni ibibajemo?Ba nde bayisuzuguye uretse itangazamakuru ryabyogeje kuvaaa!Kugeza n'aho umwe Titty avuze ko yarose u Rwanda rutsinda 10?Umutoza yavuze ko ari ikipe idakwiye gusuzugurwa,Mulisa ajya kuneka...koko mwagiye mwemera ko match ntayo isa n'indi ko ikipe yagutsinda ukayitsinda...!Ese ko tunganya na Nigeria or tugatsinda Benin nabo bavuga ibi?Mureke twicare twige football kuko si amagambo





Inyarwanda BACKGROUND