Abahanzi 7 bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bakoranye umuganda rusange n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, basabwa kwirinda indwara z’ibyorezo birimo nka Mpox na Marburg byamaze kugaragara kuri bamwe mu Rwanda.
Uyu muganda rusange
wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, mu gihe aba bahanzi bitegura
gutaramira abafana babo n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo kiba ku gicamunsi cyo
kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Uyu muganda wabereye mu
Mudugudu wa Mujwiri, Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru, Akarere ka
Bugesera.
Ibi bitaramo bya MTN
Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyombya bisembuye n’ibidasembuye
rwa Bralirwa.
Bigiye kubera mu Karere
ka Bugesera, nyuma y’uko mu cyumweru gishize aba bahanzi bari mu karere ka
Ngoma ho mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Umuganda wo kuri uyu wa
Gatandatu wahuje abahanzi ndetse n’abaturage, wahariwe kubaka ikibuga
cy'umupira w'amaguru Murenge wa Rweru.
Ni umuganda kandi witabiriwe
n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence,
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi n'abandi.
Nyuma y’uyu muganda,
abawitabiriye baganirijwe basabwa kwirinda indwara z'ibyorezo zirimo Mpox, Marburg
n'izindi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki
27 Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi
bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Mu bimenyetso by'iyi
ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa
kuribwa mu nda.
Itangazo ryashyizwe hanze
rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho
n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”
Minisante ikomeza igira
iti “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu
bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”
Ni mu gihe, ku wa 17
Kanama 2024, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu bane ari bo bari bamaze
kugaragarwaho ikiza cy'ubushita bw'inkende (mpox). Mu itangazo iyi Minisiteri
yasohoye, yavuze ko bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y'u Rwanda.
Minisiteri y'ubuzima mu
Rwanda yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bw'ubushita
bw'inkende, arimo:
-Gukaraba intoki inshuro
nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand
sanitisers);
-Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by'iyo ndwara nko gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z'amatwi, no kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso.
Abahanzi 7 bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival batanze umusanzu wabo mu kubaka ikibuga cy'umupira mu Murenge wa Rweru
Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aime yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu muganda rusange
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Nkanga muri uyu muganda- Bruce Melodie [uri uburyo]
Abarimo Junior Giti ndetse n'umuhanzi Bruce Melodie bifatanye n'abaturage mu muganda rusange muri Bugesera
Inzego z'umutekano ndetse n'abayobozi mu ngeri zinyuranye bifatanyije n'abaturage muri uyu muganda
TANGA IGITECYEREZO