RFL
Kigali

Sobanukirwa abakinnyi bashya bahamagawe mu Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/09/2024 13:48
0


Mu bakinnyi bahamagawe n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bazacakirana na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 harimo ab'amasura mashya bakina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.



Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 39 bazavamo abo azakinisha mu mikino 2 afitanye na Benin.

Mu bakinnyi bahamagawe barimo abatagaragaye bari bahamagawe ku mukino wa Nigeria uheruka barimo umunyezamu Maxime Wenssens udafite ikipe na Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports.

Hagarutsemo abakinnyi batari baherutse guhamagarwa nka Ishimwe Anicet uheruka kubona ikipe muri Tunisia ndetse na Biramahire Abeddy.

Muri aba bakinnyi kandi harimo n'amazina mashya nka Buhake Clement, Phanuel Kavita, Kury Johan Marvin, Ngabonziza Pacifique,Salim Abdallah na Kabanda Serge.

Ibyo wamenya kuri aba bakinnyi bashya

Buhake Clement ni umukinnyi w'Umunyarwanda wavutse taliki ya 9 Nyakanga mu 1996 avukira mu gihugu cya Norway ku babyeyi b'Abanyarwanda. Yatangiye gukina ruhago muri 2011 ahereye mu ikipe y'abato ya Idrettslaget Norild muri 2015 aza kuzamurwa mu ikipe nkuru. 

Nyuma yaho uyu munyezamu yanyuze mu makipe arimo Oppsal Idrettsforening,Gjelleråsen Idrettsforening none kuri ubu akinira Ullensaker/Kisa IL ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Norway.

Ntabwo ari ubwa mbere Buhake Clement ahamagawe mu ikipe y'Igihugu aho muri 2021 yari yahamagawe inshuro 1.

Phanuel Kavita ufite imyaka 31 ukina nka myugariro, yavukiye muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, Se avuka muri iki gihugu mu gihe nyuma umubyara we ari Umunyarwandakazi.

Uyu mukinnyi yatangiye gukina ruhago muri 2015 ahereye mu ikipe ya Real Salt Lake (RSL) ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yaho atizwa muri Real Monarchs ikina shampiyona y'icyikiro cya gatatu.

Muri 2017 yerekeje Puerto Rico FC ikina shampiyona y'icyikiro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri 2020 ajya muri Saint Louis FC none kuri ubu akinira Birmingham Legion FC yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Undi mukinnyi wahamagawe ni Johan Marvin, akinisha akaguru k'iburyo aho akina imbere aciye mu mpande, ndetse akaba afite ubushobozi bwo gukina nka rutahizamu wuzuye nimero 9. Yavuye mu Rwanda akiri muto, ubuhanga n'umuvuduko mu kibuga akaba yarabyigiye mu marerero yo mu Busuwisi.

Johan Marvin yavukiye ku Kimisagara mu Rwanda, Se akaba ari Umusuwisi, mu gihe Nyina ari umunyarwandakazi. Kuri ubu uyu mukinnyi w'imyaka 22 akinira ikipe yitwa Yverdon Sport FC ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Busuwisi.

Ngabonziza Pacifique nawe wahamagawe mu Amavubi bwa mbere akina mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC akaba yarayigezemo mu mwaka ushize w'imikino avuye muri Muhazi United.

Salim Abdallah wahamagawe mu Mavubi bwa mbere asanzwe akina mu ikipe ya Musanze FC aho Se umubyara ari Umyayarwanda mu gihe nyina akomoka muri Arabia. 

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yavukiye mu gihugu cya Uganda akaba yarakiniye amakipe arimo SC Villa na URA FC zo muri iki gihugu mbere yuko mu mpeshyi y'uyu mwaka yerekeza muri Musanze FC akinira kugeza ubu.

Kabanda Serge nawe wahamagawe mu Amavubi asanzwe akinira ikipe ya Gasogi United. Yatangiriye umupira w'amaguru mu irerero rya APR mu 2017 nyuma akomereza muri Gasogi United yaje kumaramo igihe gito ahava jya muri Vision FC, nyuma agaruka muri Gasogi United ari nayo akinira kugeza ubu.


Johan Marvin wahamagawe bwa mbere mu Amavubi 


Kabanda Serge usanzwe akinira Gasogi United nawe yahamagawe bwa mbere mu Amavubi 


Phanuel Kavita ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahamagawe bwa mbere mu Amavubi 


Salim Abdallah asanzwe akinira Musanze FC akaba yarahamagawe bwa mbere mu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND