Livingstone Etse Satekla [Stonebwoy] yatangiye urugendo rushya rwo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza nyuma y’uko muri Nyakanga yari yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri.
Stonebwoy yatangiye urugendo rwo kwiga amasomo y’icyiciro
cya Gatatu cya Kaminuza, mu birebana n’Ububanyi Mpuzamahanga na Dipolomasi, bikaba byakiriwe neza n’abafana b’uyu mugabo.
Ikigarukwaho cyane ni uko byakabereye urugero n’abandi bahanzi, kuko nta kibi kiri mu kwiyungura ubumenyi.
Uyu mugabo yasangije
abamukurikira amashusho n’amafoto, yishimanye n’abanyeshuri bari kwigana mbere
y’uko bajya mu ishuri.
Stonebwoy uheruka gukorana indirimbo na Jordin Sparks iri mu zigezweho, muri Nyakanga 2024 ni bwo yasoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu miyoborere yakuye muri Ghana Institute. Yari aherekejwe n’abana be n’umugore we usanzwe ari umuhanga mu buvuzi bw’amenyo, Dr Louisa.
Stonebwoy yavukiye muri Ghana. Yaje gutangira gukora umuziki
yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ayisumbuye ayiga muri Tema Methodist
ayasoza muri 2013.
Muri Gicurasi 2022 yashyize umukono ku masezerano na Def
Jam Africa, naho muri Mata 2023 ni bwo yashyize hanze Album ya Gatanu, yahereye
ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Billboard Reggae Album.
TANGA IGITECYEREZO