RFL
Kigali

Yari ishyiga ry'inyuma muri Gospel: Ibigwi by'umunyamakuru Patrick Kanyamibwa umaze imyaka 10 yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/09/2024 10:32
0


Mu myaka 10 ishize buri muhanzi wa Gospel n'abapasiteri benshi biyambazaga umunyamakuru Patrick Kanyamibwa mu kumenyekanisha ibikorwa byabo, akabafasha n'umutima we wose. Inkuru y'urupfu rw'uyu munyamakuru witabye Imana mu 2014, rwashavuje benshi.



Imyaka 10 irashize Kanyamibwa Patrick yitabye Imana azize impanuka ya moto yatwaye ubuzima bwe tariki 10 Nzeri 2014. Urupfu rwe rwashenguye benshi by'umwihariko abo mu gisata cy'Iyobokamana na cyane ko yari umuntu w'ingirakamaro wakoranye n'amakorali n'abahanzi ba Gospel akanafasha amatorero mu bijyanye n'itangazamakuru.

Patrick Kanyamibwa yitabye Imana ku myaka ye 32 y’amavuko, ibisobanuye ko iyo aba akiriho yari kuba afite imyaka 39. Urupfu rwe rwashavuje benshi kugeza n’ubu akaba akibukwa n’inshuti n'umuryango we, abo bakoranye n’abandi batandukanye. 

Ku munsi yakoreyeho impanuka, nyakwigendera Kanyamibwa Patrick yari mu gikorwa cya Groove Awards Rwanda cyo gukusanya amakuru y’abahanzi bagombaga kwitabira iryo rushanwa dore ko yari umwe mu bari barihagarariye mu Rwanda.

Yakoranye neza n'abahanzi ba Gospel hafi ya bose akabafasha mu bikorwa byabo by'umuziki. Insengero nyinshi zabaga zifite ibikorwa by'ivugabutumwa, ziyambazaga kenshi uyu mugabo wari warihebeye itangazamakuru rya Gikristo. 

Mu ntangiriro za Nzeri, 2024, Aline Gahongayire umwe mu bahanzi bari inshuti cyane za Patrick Kanyamibwa, yagiye i Rusororo kunamira uyu munyamakuru, ibintu byakoze cyane ku mutima wa Mama Kenzo [umufasha wa Patrick Kanyamibwa], amushimira umutima w'urukundo umuranga.

Incamake y'amateka ya Nyakwigendera Kanyamibwa Patrick

Patrick Kanyamibwa yakomokaga mu karere ka Gakenke, akaba yari atuye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yavutse tariki ya 05 Gicurasi 1982. Ababyeyi be ni Jean Baptiste Nubahumpatse na Kayirere Louise, aba bombi bakaba bakiriho. Amashuli abanza yayize i Gikondo (Kinunga) kuva 1991 kugeza 1997.

Amashuli yisumbuye yayigiye muri Agri–vétérinaire Rushashi: 1997–2000, ayakomereza muri TTC Bicumbi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2003 aho yakuye impamyabushobozi yo kwigisha. Amashuli makuru yayize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru.

Patrick Kanyamibwa yakoze igihe kinini mu muryango wita ku bidukikije witwa ARECO Rwanda Nziza, akaba yari ashinzwe gukusanya no kubika amakuru n’inyandiko zinyuranye, akanagira uruhare mu bushakashatsi ku bidukikije mu ishyamba rya Mukura n’irya Nyungwe.

Nyamara abenshi bamuzi cyane cyane mu itangazamakuru, aho yakoze ku ma Radio anyuranye nka Sana Radio, Radio 10, Radio Flash, Radio Isango Star, aho yatangaga amakuru n’Ibiganiro ku bahanzi b'índirimbo zo guhimbaza Imana. Ku Isango Star yari azwi cyane mu kiganiro Gospel Time Show yafatanyaga na Kwizera Ayabba Paulin.

Kanyamibwa yaje no gukora kuri Radio Inkoramutima mu kiganiro cy’ubucuruzi. Usibye gutangaza amakuru ya Gospel kuri ayo maradiyo twavuze, Kanyamibwa yanakoze ku mbuga za Internet zitandukanye na bwo agatambutsaho amakuru ajyanye n’iyobokamana. Na hano ku inyaRwanda.com yajyaga ahanyuza amakuru y'iyobokamana yabaga yiganjemo ay'abanyempano mu muziki, n'abandi.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yitabye Imana yarakoraga kuri Television yigenga yitwa Family Tv ikorera mu mujyi wa Kigali naho akaba yarakoraga ikiganiro cy’iyobokamana cyitwa Jambo Gospel. Mu bitangazamakuru yakoreye byose, biragoye kubona abahanzi ba Gospel bazamutse batamuciye mu ntoki.

Nyakwigendera Patrick Kanyamibwa yakoze amahugurwa menshi ajyanye n’umwuga w’itangazamakuru, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Patrick Kanyamibwa yabanaga na Mukabacondo Jeanine, bashyingiranywe mu mwaka wa 2010, akaba yaramusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.


Patrick Kanyamibwa amaze imyaka 10 yitabye Imana


Mama Kenzo (umugore wa Patrick Kanyamibwa) ubwo yari yagiye kunamira umugabo we


Hashize imyaka 10 umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND